Ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe “AU” ayoboye, ari naho yamurikiye abayitabiriye aho amavugurura ageze, yashimiye uburyo ibihugu bya Afurika byamushyigikiye mu myaka ibiri ishize ayoboye ayo mavugurura, dore ko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bayemeje ku bwiganze busesuye, hakaba hasigaye kunoza ibyayavuyemo kugira ngo bizemezwe burundu mu nama y’abakuru b’ibihugu itaha kugira ngo AU igere ku cyerekezo yihaye cya 2063.
Perezida Kagame yemeje ko kuba ibikwiriye kuvugururwa byarateguwe atari iherezo ry’ikigambiriwe, asaba umuhate wa buri wese ngo bishyirwe mu bikorwa. Ati “Ndabashimira ba nyakubahwa kubw’uyu musaruro. Amavugurura ubwayo ntabwo ari iherezo. Igifite agaciro ni uburyo tuyifashisha mu gutegura ejo heza h’umugabane wacu. Ndasaba Komisiyo n’ibihugu b’inyamuryango gushyira iyi myanzuro mu bikorwa vuba bishoboka”.
Perezida Kagame yahishuriye itangazamakuru ko yemeye kuyobora amavugurura abizi ko atari umurimo woroshye, gusa avuga ko abamubanjirije bamubereye intangiriro kandi ko abayobozi bo muri Afurika bamubaye hafi. Yagize ati “Nshimiye abayobozi ba Afurika bemeje ku bwumvikane busesuye amavugurura y’ingenzi azahindura imikorere y’urwego rwacu mu myaka myinshi iri imbere”.
Muri iyi nama idasanzwe ya AU haganiriwe ku mavugurura n’imikorere bya Komisiyo ya AU, ishyirwaho ry’Ikigega nyafurika cy’Iterambere n’uburyo bwo kwishakamo ingengo y’imari ya AU hatarambirijwe ku nkunga z’amahanga, muri yo haheruka kwemezwa ko ibihugu bigomba kujya bitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjizwa mu gihugu, hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari ya AU.
Iyi ni gahunda byitezwe ko izafasha Afurika gukusanya imisanzu mu bihugu, izabasha gutera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro hirya no hino muri Afurika.
NIYONZIMA Theogene