Diyoseze ya Kigali yabonye umushumba mushya


 

Papa Francis umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yemereye Musenyeri Thadeyo Ntihinyurwa guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko yari yabisabye, akaba yasimbuwe na Musenyeri Kambanda Antoine wayoboraga Diyosezi ya Kibungo.

Musenyeri Ntihinyurwa wayoboraga Diyoseze ya Kigali mu gihe cy’imyaka 22

Musenyeri Kambanda yatangaje ko yiteguye gusohoza ubutumwa yahawe abifashijwemo n’Imana. Ati “Roma imaze kubitangaza.  Ni inshingano ziremereye ariko byose tubifashwamo n’Imana. Ubu hakurikiyeho gahunda yo kuzimukirayo no kuzahabwa inshingano no guhererekanya ububasha n’uwo nsimbuye. Ntabwo ndamenya igihe bizabera kuko ni bwo inkuru tukiyimenya”.

Musenyeri Kambanda niwe muyobozi mushya wa Diyoseze ya Kigali

Musenyeri Antoine Kambanda w’imyaka 60 kuko yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikidiyosezi ya Kigali Rwanda, Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda,  amashuri makuru nyuma y’imyaka mike yagiye kuyakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Tariki ya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda.

Uwo asimbuye Mgr Ntihinyurwa w’imyaka afite imyaka 76, ku itariki ya 9 Werurwe 1996 niho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali akaba ubu ahamaze imyaka 21. Yayoboye Kigali avuye muri Diyosezi ya Cyangugu yari amaze imyaka 16 abereye umushumba.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo byavuzwe ko yandikiye Papa Francis asaba guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru, none ubusabe bwe bwasubijwe.

 

IHIRWE Chriss

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.