Rayon Sports yatanze isomo rya ruhago kuri Bugesera FC


Kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nibwo imikino isoza umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda, kuri uyu munsi Rayon Sports ikaba yacakiranye na Bugesera FC, akaba yari umukino wari usobanuye byinshi ku basore ba Rayon Sports berekana inyota y’igikombe cy’uyu mwaka, iyi nyota bakaba bayibyaje umusaruro w’ibitego 3 ku busa(0) bwa Bugesera FC  .

Amakipe yombi ubwo yiteguraga gucakirana

Uyu mukino Rayon Sports yawukinnye idafite abakinnyi bayo bo hagati Muhire Kevin na Manishimwe Djabel kubera ibibazo by’uburwayi. Byatumye hagirirwa icyizere Bukuru Christophe na Mukunzi Yannick wabanjemo umukino wa wa kabiri kuva shampiyona yatangira.

Ntacyo byahinduye ku musaruro w’iyi kipe kuko yatangiye igaragaza inyota yo gushaka igitego kare ibifashijwemo na ba rutahizamu bayo Michael Sarpong na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Ubwo Caleb yiteguraga gutera penaliti dore ko yahise anayinjiza

Ku munota 26 Sarpong yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso yinjira mu rubuga rw’amahina akorerwa ikosa na kapiteni wa Bugesera FC, Muhire Anicet, umusifuzi Hakizimana Abdoul Karim atanga penaliti yinjijwe neza na Bonfils Caleb Bimenyimana.

Ku munota wa 42 Rutanga Eric yahinduriye umupira mwiza Olivier Sefu wari imbere y’izamu atsindisha umutwe bituma igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri bya Rayon sports ku busa bwa Bugesera FC.

Mu gice cya kabiri Seninga yakoze impinduka ashyira mu kibuga Kwitonda Alain, Ahishakiye Jacques na Ntwali Jacques ariko ntibagira icyo bahindura kuko ikipe yabo yakomeje gukora amakosa imbere y’izamu, kuko ku munota wa 74 hinjiyemo igitego cya gatatu.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.