Rayon Sports yatanze isomo rya ruhago kuri Bugesera FC

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nibwo imikino isoza umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda, kuri uyu munsi Rayon Sports ikaba yacakiranye na Bugesera FC, akaba yari umukino wari usobanuye byinshi ku basore ba Rayon Sports berekana inyota y’igikombe cy’uyu mwaka, iyi nyota bakaba bayibyaje umusaruro w’ibitego 3 ku busa(0) bwa Bugesera FC  . Uyu mukino Rayon Sports yawukinnye idafite abakinnyi bayo bo hagati Muhire Kevin na Manishimwe Djabel kubera ibibazo by’uburwayi. Byatumye hagirirwa icyizere Bukuru Christophe na Mukunzi Yannick wabanjemo…

SOMA INKURU

Ibivugwa n’inzego zinyuranye ku gitaramo cyitiriwe icy’ubusambanyi

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hamamazwa igitaramo kidasanzwe “Pussy Party”, aho bamwe banemeza ko ari icyo gusambana, kikaba giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu haracicikana inkuru yemeza ko iki gitaramo kitakibaye ariko kugeza ubu nta tangazo rizwi rigikumira, gusa hagendewe ku byifuzo by’ababonye  ifoto yamamaza icyamamaza, harimo abihutiye gusaba inzego z’umutekano ko zakoresha uburyo bwose zigaharika iki gitaramo. Umwe mu bategura kiriya gitaramo utashatse kumenyekana, yavuze ko benshi bahutiye ku nyito cyahawe ndetse n’ifoto yakwirakwijwe bakakita icyo gusambana, ngo nyamara kizakorwa mu buryo bwo kwishimisha gusa ku bitabiriye.…

SOMA INKURU

Nyuma yo gufunga abitinganyi 10 Tanzaniya ikomeje kotswa igitutu n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu

  Leta ya Tanzania yasabwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu “Amnesty International” gufungura abatinganyi 10 bataye muri yombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bari bitabiriye ubukwe bwa mugenzi wabo bwabereye ku kirwa cya Zanzibar. The Washington Post yatangaje ko inzego zishinzwe umutekano zabaguye gitumo muri ibyo birori kubera amakuru yatanzwe n’abaturage. Uretse 10 batawe muri yombi, abandi bagabo batandatu bari muri ubwo bukwe bahise bacika inzego z’umutekano. Umuyobozi wungirije wa Amnesty muri Afurika y’Iburasirazuba no mu biyaga bigari, Seif Magango, yavuze ko ari ikintu kibabaje nyuma y’uko Guverinoma…

SOMA INKURU