Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyabitangaje, Perezida Museveni ni umugabo warahaniye impinduramatwara, mu buyobozi bwe akarangwa no gushyigikira iterambere ry’ umugore akabashyigikira muri gahunda zo kurwanya ubukene, n’ ibyorezo ngo byashoboka ko aya magambo yatangaje yaba yatengushye abagore, ubwo yari kumwe n’abashoramari b’ urubyiruko I Kampala yagize ati “Mu myaka 45 maranye na Mama Janet sindakandagira mu gikoni. Abatware b’ ingo ntibajya mu gikoni kandi niko bikwiye kugenda”. Ibi yabivuze abihuza no kuba abakozi ba Leta badakwiye kubifatanya na gahunda zo gushaka amafaranga (ubushabitsi).
Perezida Museveni yavuze ko muri iki gihugu hari gahunda yitwa UWEP yo gufasha abagore kwiteza imbere mu by’ ubukungu bakareka gukomeza gutegera abagabo amaboko. Ariko Impuguke zigaragaza ko muri Uganda hari abagore bagihezwa haba mu ngo n’ ahateraniye abantu benshi.
Kimwe n’ ibindi bihugu umuco wa Uganda wagaragazaga umugore nk’ umuntu ugomba guteka, akita ku bana, agasukura imyenda n’ inzu, ariko akanakora imirimo yo hanze y’ urugo y’ ubuhinzi n’ ubworozi. Ariko muri iki gihe abagabo bitezweho gufasha abagore imirimo irimo no kwita ku bana, gusa hari abagabo bacyumvwa ko inshingano yabo ari ugushaka ibitunga urugo gusa. Amategeko y’ u Rwanda ateganya ko inshingano zo gutunga urugo zireba ufite ubushobozi yaba umugore cyangwa umugabo.
TETA Sandra