Hamisa Mabeto na nyina bemeje ko Diamond yabateraga umwaku


Kuri uyu wa Mbere ubwo ikinyamakuru Ghafla cyaganiraga na Nyina wa Hamisa Mabetto, Shufaa Lutiginga yavuze ko ari mu byishimo bidasanzwe kuva umukobwa we yafata icyemezo cyo gutandukana n’umuhanzi Diamond kuberako byamwongereye amahirwe menshi mu buzima bwe. Ati” Urakoze Mana kuri buri kimwe kubera ko umukobwa wanjye yavuye mu ntekerezo z’inkundo, ubu yatanguye kujyendera ku byifuzo byanjye nahoraga mubwira ko aribyo byazatuma atsinda ndetse bikamugira uwo ariwe igihe cyose”.

Hamisa wabyaranye na Diamond aremeza ko yari yamutwaye umugisha

Mu minsi yashize nabwo Hamisa Mabetto yari yatangaje ko kuva yatandukana n’umuhanzi Diamond aribwo imigisha yatangiye kumugarukaho ,mu byo yashingiyeho avuga ko yahise abona umugisha n’ igitaramo yahise atumirwamo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu bikorwa byo kwerekana imideli.

Mabetto yitwaye mu modoka ye nshya

Nyuma y’uko atangaje ibi ejo bundi ubwo Hamisa yavaga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yagurishije imodoka yari yarahawe na Diamond agura iye nshya yo mu bwoko bwa Toyota aho yavugaga ko ashaka kwibeshaho ku giti cye atagikeneye imivumo iri muri buri kimwe yahawe n’uyu mugabo w’umunyamuziki babyaranye umwana umwe w’umukobwa.

Hamisa yemeje ko nyuma yo gutandukana na Diamond amahirwe ye yatangiye kugaruka, kuri ubu akaba yibitseho imodoka yiguriye

Hamisa Mabetto ntiyatinye kuvuga ko gukundana na Diamond byamukuyeho umugisha yagereranyaga nk’aho Diamond yamuteye umwaku ndetse avuga ko kuri ubu ameze neza ndetse bimwe mu byo yari yarabuze mu gihe yari kumwe nawe yatangiye kubibona.

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.