Kaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi zisoza ibyiciro binyuranye


 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo, Kaminuza y’u Rwanda yahaye abasaga 7000 impamyabumenyi zisoza ibyiciro bitandukanye muri bo abize amasomo ajyanye n’inderabarezi nibo benshi, abo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza ni 509, naho umwe ni we uhabwa impamyabumenyi ihanitse (PhD, Mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza hasoje abanyeshuri 6540. Muri bo abagore ni 2594 mu gihe abagabo ari 4456, ibi birori byabereye kuri Stade ya Huye mu Karere ka Huye, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 55 Kaminuza ya mbere ibayeho mu Rwanda.

Abarangije hamwe n’imiryango yabo muri Stade i Huye

 

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri Kaminuza y’u Rwanda wayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard akaba yashimye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe ngo zikemure ibibazo bya Kaminuza rimaze gutanga umusaruro ushimishije, yaboneyeho umwanya wo gushishikariza abikorera kwitegura neza kwakira uyu mubare munini banoza serivisi bazaba bakeneye.

Yanashimiye abayobozi, abarimu n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda kubera uruhare rwabo rugaragara mu gufasha Kaminuza kugera ku nshingano zayo, yongera no kubizeza ko Guverinoma y’u Rwanda, mu bushobozi bwayo, izakomeza kubashyigikira.

Abarangije mu byiciro binyuranye muri Kaminuza y’u Rwanda

Abanyeshuri barangije bahawe impamyabumenyi, abiga ibijyanye n’uburezi nibo benshi kuko ari 1887 (26.7%), abize iby’ubukungu ni 1697 (24.1%), abize iby’ubuvuzi ni 1221 (17.3%), abize iby’ikoranabuhanga ni 1145 (16.2%), iby’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo ni 635 (9%) naho abize iby’ubugeni n’imibanire ni 465 (6.6 %).

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.