Ejo hashize kuya 1 Ugushyingo nibwo hatangijwe amarushanwa ahuza abanyeshuri biga muri Kaminuza zitandukanye zigisha amategeko mu Rwanda, ku munsi wa mbere hakaba harabayeho kubanza kubahugura, amarushanwa nyiri zina yatangijwe uyu munsi, aya marushanwa yateguwe na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango wa Croix-Rouge (ICRC) ku bufatanye na kaminuza zigisha amategeko, aya marushanwa akaba yarahuje abanyeshuri biga ibijyanye n’amategeko mu kuburana ku mategeko agenga intambara.
Innocent Muragijimana umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali “ULK” mu mwaka wa gatatu w’amategeko, yatangaje ko bareba ubwoko bw’intambara buri kuba, niba ari amakimbirane y’imbere mu gihugu cyangwa ari amakibirane mpuzamahanga bakamenya ibibiranga. bakareba no mu bindi bihugu byagiye bibamo intambara bakareba ubwoko bwazo n’uburyo abayoboraga ibyo bihugu bagiye bica amategeko.”
Pascal Cuttat, uhagarariye ICRC mu Rwanda, yatangaje ko intego yabo ari ugufasha abanyeshuri biga muri Kaminuza gutyaza ubwenge no guhugukirwa ibijyanye n’amategeko cyane cyane ashingiye ku makimbirane agenda agaragara hirya no hino ku Isi. Yemeje ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu burezi bagamije gusohora abantu bazafasha guhangana n’ibibazo Isi ifite muri iki gihe.
Ku munsi wa mbere w’aya marushanwa ari kubera i Kigali, aba banyeshuri bahawe amahugurwa ku mategeko akoreshwa mu manza zijyanye n’intambara, ubwoko bw’intambara n’ibindi.
Abanyeshuri bagiye bashyirwa mu matsinda rimwe rigizwe n’abanyeshuri batatu. Buri kipe ikina yitwa ubushinjacyaha ndetse ikaza kongera no gukina ku ruhande rw’ubwunganizi mu mategeko kugira ngo abacamanza barebe abazi kwitwara neza mu rukiko.
Umwaka ushize Kaminuza y’u Rwanda niyo yari yatsinze, kuri ubu hemejwe ko ikipe izatsinda izahagararira u Rwanda mu marushanwa nk’aya ku rwego rwa Afurika azabera Arusha muri Tanzania.
NIYONZIMA Theogene