Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo, Kaminuza y’u Rwanda yahaye abasaga 7000 impamyabumenyi zisoza ibyiciro bitandukanye muri bo abize amasomo ajyanye n’inderabarezi nibo benshi, abo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza ni 509, naho umwe ni we uhabwa impamyabumenyi ihanitse (PhD, Mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza hasoje abanyeshuri 6540. Muri bo abagore ni 2594 mu gihe abagabo ari 4456, ibi birori byabereye kuri Stade ya Huye mu Karere ka Huye, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 55 Kaminuza ya mbere ibayeho mu Rwanda. Umuhango wo gutanga impamyabumenyi…
SOMA INKURUDay: November 2, 2018
Umukinnyi wa Rayon Sports Bimenyimana Caleb yasabye imbabazi
Bimenyimana Bonfils Caleb ukinira Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko yakoze aya makosa yitabara kuko ngo uyu mufana bikekwa ko ari uwa Sunrise FC yaje ashaka kumukubita. Yagize ati “Umufana yaje andwanya, Irambona aramufata aramwikura, ankubita ingumi, nanjye mutera umugeri. Nabikoze nirwanaho nari nziko ashobora kuba afite icyuma cyangwa ikindi kintu cyankomeretsa.Nubwo nirwanyeho mu buryo butari bwo,ndasaba imbabazi abafana, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports”. Ibi byose byabaye ku mukino wo ku munsi w’ejo hashize tariki 1 Ugushyingo 2018, uwo Rayon Sports yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-1, Bimenyimana Bonfils Caleb akaba…
SOMA INKURUByemejwe ko mu bizamini by’akazi hakigaragaramo akarengane
Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri komisiyo y’igihugu y’Abakozi ba Leta , Habiyakare François yavuze ko komisiyo yakiriye ubujuririre ku bizamini bugera kuri 138, hasanzwemo 38 bufite ishingiro. Yashimangiye ko ubujurire bwinshi bushingiye ku kudashyirwa mu myanya kw’abatsinze ibizamini by’akazi ariko ahanini usanga burimo ababa baratsinze, bigatahurwa yenda na komisiyo ko bakoze ikizamini batujuje ibisabwa, ibi akaba yarabivuze ubwo yari imbere y’Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, atanga raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2017/2018, tariki ya 1 Ugushyingo 2018. Habiyakare yanatangaje ko yakiriye raporo 104 z’amapiganwa, ibasha gusura inzego 26, eshanu…
SOMA INKURUAbiga amategeko bari mu marushanwa ajyanye n’amategeko y’intambara
Ejo hashize kuya 1 Ugushyingo nibwo hatangijwe amarushanwa ahuza abanyeshuri biga muri Kaminuza zitandukanye zigisha amategeko mu Rwanda, ku munsi wa mbere hakaba harabayeho kubanza kubahugura, amarushanwa nyiri zina yatangijwe uyu munsi, aya marushanwa yateguwe na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango wa Croix-Rouge (ICRC) ku bufatanye na kaminuza zigisha amategeko, aya marushanwa akaba yarahuje abanyeshuri biga ibijyanye n’amategeko mu kuburana ku mategeko agenga intambara. Innocent Muragijimana umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali “ULK” mu mwaka wa gatatu w’amategeko, yatangaje ko bareba ubwoko bw’intambara buri kuba, niba ari amakimbirane y’imbere mu gihugu cyangwa…
SOMA INKURU