Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za ba Minisitiri bashya batandatu n’abandi bayobozi bashya mu nzego zinyuranye, nyuma y’impinduka zabaye muri Guverinoma kuko ubusanzwe ba Minisitiri bari 20, naho abanyamabanga ba Leta bakaba 11, kuri ubu Guverinoma igizwe n’Abaminisitiri 19 n’Abanyamabanga ba Leta barindwi muri bo abagera kuri 13 ni abagore bivuze ko ba Minisitiri b’abagore bangana na 50%.
Mu barahiye imbere ya Perezida Paul Kagame harimo Prof Shyaka Anastase wasimbuye Francis Kaboneka muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Sezibera Richard wasimbuye Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Hakuziyaremye Soraya wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda asimbuye Munyeshyaka Vincent, Ingabire Paula asimbura Rurangirwa Jean de Dieu muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho na inovation, Maj.Gen Murasira Albert wagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Gen. James Kabarebe na Solina Nyirahabimana wasimbuye Nyirasafari Espérance muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Umukuru w’Igihugu yanakiriye indahiro za DCG Munyuza Dan, wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu na CP Ntamuhoranye Felix wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa.
Nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya Perezida Kagame yatangaje ko impinduka iyo ari yo yose iba igamije kunoza imikorere no kongera umusaruro, ati “Abanyarwanda bifuza kugera kuri byinshi kandi byihuse biba byiza. Dukwiriye guhora tubyumva gutyo. Umusanzu wa buri wese urakenewe cyane kugira ngo igihugu kigere ku cyifuzo. Ibyo byose nibyo duteze ku bayobozi ari abashya n’abasanzwe”.
Iyi guverinoma Nshya igizwe n’Abaminisitiri 19 n’Abanyamabanga ba Leta 7, bose bakaba 26 bavuye kuri 31, harimo abagore 13 n’abagabo 13, bivuze ko abagore bangana na 50%.
NIYONZIMA Theogene