Knowless, Charly na Nina batwawe igihembo na Sheebak Karungi


Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi witwaye neza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho yari agihanganiye n’abandi barimo Knowless Butera hamwe na Charly na Nina bo mu Rwanda.

Mu ijoro ryo ku cyumweru kuya 07 Ukwakira 2018 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Dallas habereye umuhango wo gutanga ibihembo mu bahanzi b’abanyafurika bitwaye neza mu cyiswe Africa Music Academy Awards.

Abanyamuziki mu ngeri bahatanaga mu byiciro bitandukanye bigera kuri 18, hagendewe ku mpamvu zitandukanye.

Sheebah yegukanye igihembo yahataniraga n’abatari bake harimo Knowles hamwe na charly na Nina

Mu cyiciro cy’abahanzikazi b’abagore bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda rwari ruhagarariwe ku nshuro ya mbere na Knowless Butera ndetse na Charly na Nina. Aba kandi bari bahatanye n’abandi barimo Juliana Kanyomozi, Sheebah Karungi, vanessa Mdee, Nady, Akothee, na Victoria Kimani. Muri iki cyiciro byaje kurangira Sheebah Karungi ari we wegukanye iki gihembo.

Aba banyarwandakazi Sheebah yabatwaye igihembo cya AFRIMMA

Ikindi cyiciro cy’umubyinnyi witwaye neza, nanone u Rwanda rwari ruhagarariwe na Sherrie Silver utaragize amahirwe yo kubona igihembo, kuko cyegukanywe n’umunya-Nigeria Didi Emah.

Eddy Kenzo yatwaye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo uturuka muri Afurika y’Iburasirazuba aho yatsinze abarimo Diamond Platnumz,  Harmonize, Sauti Sol, n’abandi batandukanye.

Ykee Benda nawe wo muri Uganda yahawe igihembo cy’umuhanzi ukizamuka witwaye neza kurusha abandi aho yahigitse abarimo Mayorkun umaze kubaka ibigwi ku mugabane wa Afurika.

Fally Ipupa wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yatsindiye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka ku rwego rwa  Afurika. Yemi Alade yatsindiye icy’umuhanzikazi w’umwaka muri Afurika y’Iburengerazuba.

Indirimbo y’umwaka yabaye Soco ya Wizkid, Kaligraph Jones wo muri Kenya atwara icy’umuhanzi ukora Rap, Mr Flavor atsindira icy’umuhanzi ucuranga mu buryo bw’umwimerere (Live), Papa Denis wo muri Kenya yatsinze mu cyiciro cy’abaririmba izihizambaza Imana, naho Dj Dollar aba umu-DJ wahize abandi.

 

 

IHIRWE Chriss

 

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.