Byarangiye Rayon Sports inganyirije iwayo

Rayon Sports yatangiye iri hejuru cyane maze ubwo yari isatiriye mu masegonda 100 abanza y’umukino, umupira wahinduwe na Djabel, Muhire Kevin ashyiraho umutwe ujya ku ruhande, byari nyuma y’akazi keza ku mupira wabanje kuzamukanwa na Caleb, mbere y’uko Nyandwi Saddam awuha Manishimwe Djabel. Hashize iminota 20 bakina, Rayon Sports yongeye gusatira bikomeye ibura igitego ku mupira Muhire Kevin yahaye Djabel ateye mu izamu Oladuntoye awushyira muri koruneri, mbere y’uko Muhire Kevin ahusha igitego ku ishoti yateye ari mu rubuga rw’amahina umupira uramutenguha ujya hejuru y’izamu. Iminota itanu ibanza y’igice cya…

SOMA INKURU

Mu gihe habura amasaha make Rayon Sports igacakirana na Enyimba, abafana barizezwa byinshi

Mu masaha make asigaye kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeli 2018, nibwo ikipe ya Rayon Sports icakirana n’ikipe ya Enyimba FC imbere y’abafana bayo, mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza cy’imikino ngaruka mwaka ya Total CAF Confederation Cup 2018. Uyu mukino ukaba uri butangire mu kanya Saa cyenda zuzuye ku masaha ya Kigali (15h00’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nzeli 2018, Rwatubyaye Abdul yavuze ko uyu mukino ukomeye ariko bikaba ari umwanya mwiza ku bakinnyi…

SOMA INKURU

REMA yibukije ko kurinda akayunguruzo k’imirasire y’izuba bireba buri wese

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) bwasabye ko kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba byagirwamo uruhare na buri wese mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye kandi ridahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe. Ibi Umuyobozi mukuru wa REMA, Eng.Collette Ruhamya yabisabye mu muhango wo gusoza imurikabikorwa by’iterambere bigira uruhare mu kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba, wabaye kuri uyu wa gatanu. Mu ijambo rye, Eng.Ruhamya yibukije ko Leta y’u Rwanda iri ku ntambwe nziza mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Montreal yo kubungabunga imirasire y’izuba, dore ko abanyarwanda bamwe bamaze gusobanukirwa akamaro kabyo. Uretse ibyo kandi n’ibikoresho…

SOMA INKURU

Ikipe ya Enyimba FC izacakirana ejo ku cyumweru na Gikundiro yaraye isesekaye i Kigali

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nzeli 2018, nibwo ikipe ya Enyimba FC yasesekaye i Kigali, iyi kipe yo muri Nigeria ikaba izacakirana ejo ku cyumweru saa cyenda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo na Rayon Sports ( Gikundiro) mu mukino wa ¼ cya CAF Confederation Cup, ariko iyi kipe ikaba yaje itari kumwe na kapiteni wayo, Mfon Udoh. Uyu mukino uzatangira ejo ku cyumweru saa cyenda kuri stade ya Kigali, itike ya make ni 3000Frw ahasanzwe, 5000Frw ahatwikiriye na 30000 mu cyubahiro. Enyimba FC yageze i…

SOMA INKURU

Mu bagororwa 2140 barekuwe n’Inama y’abaminisitiri Kizito Mihigo na Ingabire Victoire barimo

Umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140, muri bo hakaba harimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza, Biteganyijwe ko uyu mwanzuro uhita ushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeli 2018. Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rivuga ko “Bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena 2018.” Mu mwaka wa 2015 nibwo Kizito Mihigo yari yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo…

SOMA INKURU

Hatanzwe miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda mu miryango 23 yigenga

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), batanze inkunga ya miliyoni 600 Frw ku miryango 23 itari iya leta kugira ngo irusheho kugira uruhare mu kuzana iterambere n’impinduka mu buzima bw’abanyarwanda. Iyo miryango 23 yatsinze irushanwa ry’imishinga myiza yagize amanota 70% yahawe inkunga y’amafaranga miliyoni 25 Frw buri muryango, binyuze mu mushinga wa RGB ugamije kubaka ubushobozi bw’Imiryango itari iya Leta mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza. Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa Edouard, yavuze ko gutera inkunga iyi miryango byazanye impinduka nziza mu buzima rusange…

SOMA INKURU

Guverineri Gatabazi yanenze bikomeye zimwe mu nzego ayoboye

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney  yanenze bikomeye zimwe mu nzego z’ibanze zigize iyo Ntara, batuma abaturage bagana Intara bajyanye ibibazo biciriritse byagombye kuba byarakemukiye mu nzego z’ibanze zirimo n’umudugudu.  Ibi Guverineri abifata nk’uburangare bw’abo bayobozi, akavuga ko bidakwiye mu bayobozi b’Intara ayoboye ndetse no mu Rwanda muri rusange. Guverineri Gatabazi yagize ati “ Ubusanzwe nakira ibibazo by’abaturage buri wa kabiri.   Ku itariki ya 11 Nzeri 2018 mbere ya saa sita, nakiriye abaturage basaga 60. Ibibazo bambazaga nasangaga byoroshye ku buryo byagasubijwe n’umuyobozi w’umudugudu”. Guverineri Gatabazi yasuye abaturage bo…

SOMA INKURU

Kofi Annan yasezewe mu cyubahiro gikomeye

Umuhango wo gusezera bwa nyuma Kofi Annan mu cyubahiro wabereye mu murwa mukuru Accra, muri Accra Conference Centre, ukaba wari witabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi bine, abandi bakurikirira hanze kuri za televiziyo nini. Kofi Annan, umwirabura umwe wayoboye Umuryango w’Abibumbye, yitabye Imana kuwa 18 Kanama 2018, akaba yari afite imyaka 80 y’amavuko, akaba yaraguye mu gihugu cy’u Busuwisi aho yari yagiye kwivuriza. Umurambo we ukaba waragejejwe mu gihugu cye cy’amavuko ku wa Mbere w’iki cyumweru. Nyuma y’iyo mihango yasoje iminsi itatu yo kumusezeraho mu gihugu cye, yajyanwe gushyingurwa mu irimbi…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA 13

Ariko ntibyatinze yaje kwikuramo SANGWA, aba abaye nk’uwibagiranye mu mutima wa TETA, nuko gahoro gahoro TETA aba akunze MIGUEL. Teta yakunze MIGUEL cyane ariko kuko kubonana kwabo byari bigoye kandi bose biga baba mu Kigo mu Ntara zitandukanye, byasabaga ko bandikirana amabaruwa bakajya bayanyuza mu Iposita ikabatumikira. Nuko igihe kimwe mu biruhuko bahana gahunda barabonana – Cheri TETA nari nkukumbuye. – Teta agira isoni nyinshi akajya areba intoki ze. -None se ko ucecetse cyane, wowe ntabwo warunkumbuye se ? Teta mu ijwi rituje ryiganjemo isoni nyinshi ati “nanjye nari nkukumbuye…

SOMA INKURU