Ejo hashize kuwa Gatatu tariki 26 Nzeli 2018, mu Nama yiga kuri Kanseri y’Ibere hamwe na kanseri Inkondo y’Umura yateguwe n’Ihuriro ry’Abadamu b’Abaperezida bo muri Afurika ryo Kurwanya Sida (OAFLA) yabereye i New York, ahateraniye Inteko Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yatangaje ko nta terambere ryabaho mu gihe hari inzego z’ubuzima zidakora uko bikwiriye.
Yagize ati “Afurika ntabwo ishobora gutera imbere abaturage bacu badafite ubuzima bwiza. Indwara nka kanseri zikomeje gukaza umurego ahanini bitewe n’inzego z’ubuzima zidakora neza uko bigomba hamwe na hamwe.”
Perezida Kagame yavuze ko ubuke bw’abaganga bavura abagore nabwo bushobora gutuma abagore batitabira serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane iyo ari abantu batisangaho kugeza ubwo igihe kibarengana.
Perezida Kagame yashimangiye ko serivisi z’ubuvuzi by’umwihariko zivura abagore zikwiriye gukomeza gushyigikirwa. Ati “Usanga biba bibi cyane iyo bigeze ku ndwara zibasira abari n’abategarugori nka kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura. Iyo hatari politiki zijyanye n’uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori usanga ubuzima bw’abagore butitabwaho uko bikwiye.”
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ishoboye kandi izi ibikenewe ngo ikemure imbogamizi ifite. Bumwe mu buryo yatangaje bukwiriye gushyirwamo imbaraga ni ukugeza ubwishingizi bw’ubuzima kuri bose, gushyiraho uburyo buhoraho bwo kwisuzumisha kanseri mu mavuriro mato ngo igaragare hakiri kare no gushyira imbaraga mu bufatanye bugamije kubaka inzego z’ubuzima zikomeye muri buri gihugu.
Perezida Kagame ariko yashimye ko imbaraga ziri gushyirwa mu kurwanya kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura ziri kugenda zitanga umusaruro aboneraho umwanya wo gushimira Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima “OMS” ndetse ntiyibagiwe n’Ihuriro ry’Abadamu b’Abaperezida bo muri Afurika ryo Kurwanya Sida (OAFLA) ku bikorwa byose byagezweho ndetse n’ibigikomeje gukorwa.
NIYONZIMA Theogene