Mu gihe habura ibyumweru bibiri hakaba amatora y’umunyamabanga mukuru wa OIF, habaye ugusangira ko gushyigikira Minisitiri Mushikiwabo


 Ugusangira kwabaye hagati y’ abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bikoresha Igifaransa, bahuriye mu musangiro ugamije gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku Bunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF”, ibi bikaba byabaye mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri kugira ngo mu Mujyi wa Erevan muri Arménie habere amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF”.

Habayeho gusangira hagati ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga hagamijwe gushyigikira Minisitiri Mushikiwabo

Muri aya matora Minisitiri Mushikiwabo azaba ahanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, umaze imyaka ine kuri uwo mwanya, azaba ku itariki 11 na 12 Ukwakira uyu mwaka wa 2018.

Mushikiwabo watanzwe nk’umukandida wa Afurika, yashimiye abari muri iki gikorwa, ati “nkomoka muri Afurika, ntuye mu Rwanda. Ndi hano kuri uyu mugoroba kugira ngo mbabwire ko ndi umukandida wa Afurika muri Francophonie”.

Minisitiri Mushikiwabo wibukije ibihugu bikoresha igifaransa ko ari umukandida w’Afurika

Aba bayobozi bahuye ku butumire bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika “AU”, mu musangiro wari witabiriwe n’Umuyobozi wa Komisiyo yawo, Moussa Faki Mahamat, mu Mujyi wa New York ahari kubera Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Minisitiri Mushikiwabo yagaragarijwe ko ashyigikiwe

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yatangaje ko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ushyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo kubera ubushobozi umubanamo n’ibyo ashyize imbere.

Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko naramuka atowe azazamura ururimi rw’Igifaransa, azahanga imirimo mu rubyiruko, azazamura icyizere Umuryango wa OIF ugirirwa hakabaho no gusangizanya ubunararibonye.

 

NIYONZIMA  Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.