Ugusangira kwabaye hagati y’ abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bikoresha Igifaransa, bahuriye mu musangiro ugamije gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku Bunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF”, ibi bikaba byabaye mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri kugira ngo mu Mujyi wa Erevan muri Arménie habere amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF”. Muri aya matora Minisitiri Mushikiwabo azaba ahanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, umaze imyaka ine kuri uwo mwanya, azaba ku itariki 11 na 12 Ukwakira uyu mwaka wa 2018. Mushikiwabo watanzwe nk’umukandida wa Afurika, yashimiye abari muri iki…
SOMA INKURUDay: September 27, 2018
Kwaka amafaranga indembe ije kwa muganga mbere, ni ugutandukira amahame y’umwuga –Minisitiri Dr Gashumba
Mu nama nyunguranabikekerezo ngarukamwaka yateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro, Paxpress, yabaye kuri uyu wa Kane, yari ifite insanganyamatsiko yo ‘‘Kunoza ireme rya serivisi z’ubuzima by’umwihariko mu bigo nderabuzima na poste de sante’’, muri iyi nama Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yatangaje ko nta mabwiriza bigeze babaha amavuriro n’ibitaro yo kubanza kwaka amafaranga umuntu uzanye indembe cyangwa aje kwivuza arembye, ngo ababikora baba batandukiriye ku mahame y’umwuga. Minisitiri Gashumba yabivuze nyuma y’ikibazo cyagaragarijwe n’ abaturage ko iyo umuntu asanze umuntu w’indembe ku muhanda yakoze impanuka cyangwa yagize ikindi kibazo, umujyanye…
SOMA INKURUUruhare rw’abaturage ni ngombwa mu igenamigambi
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nzeli 2018, ubwo Minisiteri y’imari n’igenamigambi yahaga Abadepite bashya ikiganiro ku itegura, isesengura n’itorwa ry’ingengo y’imari, bayisabye kwita cyane ku ruhare rw’abaturage mu igenamigambi. Depite Barikana Eugène yavuze ko n’ubu abaturage bakigaragaza ko badahabwa umwanya ukwiriye. Yabivuze muri aya magambo “Ugasanga abantu bashyira imbaraga mu gutegura ingengo y’imari ariko mu gutegura igenamigambi nta zirimo. Uruhare rw’abaturage ku rwego rw’umudugudu no ku kagari ntibyitabwaho cyane. Hakwiriye gushyirwamo imbaraga kuko igenamigambi rituruka hasi”. Depite Mpembyemungu Winifrida yagize ati “Hari ingamba ki mu kurushaho guha abaturage uruhare…
SOMA INKURUIgishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali nticyaheje ibyifuzo by’abaturage
Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Nzeli 2018, Umujyi wa Kigali watangaje ko igishushanyo mbonera gishya cy’uyu mujyi abaturage bazaba bakibonamo bikazanoroha kugishyira mu bikorwa, kuko aribo bagize uruhare mu kugitangaho ibitekerezo. Igishushanyo mbonera kivuguruye, Umujyi wa Kigali wacyeretse abantu cyahaye agaciro ibyifuzo by’abaturage, nyuma yo kugaragarizwa ibyifuzo byabo. Umujyi wa Kigali kandi uvuga ko mu gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera, hazagenderwa ku bitekerezo by’abaturage, ariko nanone hakarebwa ubwiyongere bwabo. Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyari gisanzwe, nta ruhare na ruto umuturage yari yaragize mu kugitegura. Ibi ni nabyo…
SOMA INKURUNta terambere ryabaho mu gihe hari inzego z’ubuzima zidakora uko bikwiriye –Perezida Kagame
Ejo hashize kuwa Gatatu tariki 26 Nzeli 2018, mu Nama yiga kuri Kanseri y’Ibere hamwe na kanseri Inkondo y’Umura yateguwe n’Ihuriro ry’Abadamu b’Abaperezida bo muri Afurika ryo Kurwanya Sida (OAFLA) yabereye i New York, ahateraniye Inteko Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yatangaje ko nta terambere ryabaho mu gihe hari inzego z’ubuzima zidakora uko bikwiriye. Yagize ati “Afurika ntabwo ishobora gutera imbere abaturage bacu badafite ubuzima bwiza. Indwara nka kanseri zikomeje gukaza umurego ahanini bitewe n’inzego z’ubuzima zidakora neza uko bigomba…
SOMA INKURU