Perezida Kagame yitabiriye inama ya Komisiyo y’umurongo mugari wa Interineti


Kuri iki Cyumweru tariki 23 Nzeli 2018, ubwo Perezida Paul Kagame yitabiriraga inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti, i New York,  yateguwe na komisiyo afatanya kuyobora na Carlos Slim, yatangiye aha ikaze abakomiseri bashya muri iyi komisiyo, avuga ko umusanzu wabo uzaba ingirakamaro ku bikorwa byayo.

Perezida Kagame i New York yitabiriye inama ya komisiyo y’umurongo mugari wa Internet

Perezida Kagame yagize ati “Ubwo abantu benshi bamaze kugerwaho na Interineti, tugomba gutekereza ku buryo buri wese yagerwaho n’iryo koranabuhanga mu buryo bungana kandi ntawe ubangamiwe. Kugira ngo tubyaze umusaruro udushya tuzanwa n’Ikoranabuhanga tugomba no gutekereza ku bigenga”.

Ku bijyanye n’abakoresha ikoranabuhanga imibare yo muri Kamena uyu mwaka wa 2018 igaragaza ko mu Rwanda abakoresha interineti bageraga kuri miliyoni zisaga eshanu nk’uko RURA ibigaragaza, muri abo bose abakoresha interineti igezweho ya 4G bari 34,922.

Iyi komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yashyizweho mu mwaka wa 2010, igamije kwihutisha ikoranabuhanga rya interineti muri gahunda z’iterambere za buri gihugu. Uretse Perezida Kagame iyi nama yari yitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru wa ITU Houlin Zhao n’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.