Rtd CSP Gashagaza Hubert wahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yishwe, umurambo we wabonetse mu Karere ka Kicukiro ahazwi nk’i Ndera, Rtd CSP Gashagaza Hubert wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu, yasanzwe yitabye Imana muri iri joro ryakeye, aho Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB”, Mbabazi Modeste yatangaje ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko nyakwigendera yishwe n’abagizi ba nabi. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB”, Mbabazi Modeste yagize ati “Amakuru ni ko umuntu wamubonye bwa mbere ari umumotari wamubonye hafi saa kumi n’imwe z’igitondo. Yabonye imodoka yamenetse…
SOMA INKURUDay: September 18, 2018
Ifuhe ryatumye yiyicira umugore
Tariki 16 Nzeli uyu mwaka wa 2018, nibwo ahagana saa moya z’ umugoroba uyu mudamu nyakwigendera wari ufite imyaka 35 yavuye ku isoko ageze mu rugo asanga umugabo afite uburakari budasanzwe avuga ko yatinze. Uyu mugabo w’ imyaka 68 ngo yahise atangira kumutema n’ umuhoro, nyakwigendera yiruka amuhunga, umugabo amwirukaho agenda amutema inzira yose kugeza aguye hasi arakomeza aramutema kugeza amwishe nk’ uko ubuyobozi bwabitangarijwe n’ abanyerondo. Ibi bikaba byabereye mu Mudugudu wa Rudakabukirwa, Akagali ka Munini , mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’…
SOMA INKURUEjo nibwo bazarahirira inshingano nshya nyuma yo kwitorerwa n’abaturage
Abadepite bashya bazarahizwa ejo ku wa Gatatu tariki 19 Nzeri 2018, aho biteganyijwe ko bazatangira imirimo yabo ku wa 5 Ukwakira, aba badepite bakaba bari baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho hinjiyemo amaraso mashya. Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe yifatanyije nawo, bazaba bafite ubwiganze mu Nteko kuko batsindiye imyanya 40, Ishyaka PSD ryatsindiye imyanya itanu naho PL ibona ine, naho amashyaka yinjiye mu Nteko Ishinga Mategeko bwa mbere ni PS Imberakuri yabonye imyanya ibiri naho Democratic Green Party ibona ibiri, indi myanya 24 igenerwa abagore, ibiri igenerwa…
SOMA INKURU