Karuranga Emmanuel, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi hamwe n’umwungiriza we, Nyirinyange Odette basezeye ku myanya y’Ubuyobozi mu nama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa kabiri tariki 11 Nzeli 2018.
Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yahamirije itangazamakuru ko amakuru y’iyegura rya Karuranga Emmanuel na Nyirinyange Odette bari mu buyobozi bw’Inama Njyanama ari impamo.
Yagize ati “ Nanjye aho numviye ko beguye nabajije, nzakubona ko banditse kuko banyoherereje urwandiko banditse kuko bahaye Kopi Intara, bandikiye Inama Njyanama bavuga ko beguye ku bushake bwabo, niyo baruwa nabashije kubona.”
Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yahamirije intyoza.com ko amakuru y’iyegura rya Karuranga Emmanuel na Nyirinyange Odette bari mu buyobozi bw’Inama Njyanama ari impamo. Yagize ati “ Nanjye aho numviye ko beguye nabajije, nzakubona ko banditse kuko banyoherereje urwandiko banditse kuko bahaye Kopi Intara, bandikiye Inama Njyanama bavuga ko beguye ku bushake bwabo, Niyo baruwa nabashije kubona.”
Guverineri Murenshyankwano, akomeza avuga ati “ Bivuze rero ngo ibyo abantu bavuze nibyo, cyakora wenda Njyanama ntabwo iraterana ngo yemere ubwegure bwabo, ariko bamaze kwandika nanjye Kopi y’ibaruwa banditse nayibonye nk’Umuyobozi w’Intara”.
Nyirinyange Odette, wari umuyobozi wungirije w’Inama njyanama y’Akarere ka Kamonyi yemereye itangazamakuru ko amakuru avuga ko yeguye ari ukuri. Yagize ati “ Ntinya kwiyanduza, nshaka guhagarara mu nshingano zanjye neza, kubera inshingano nyinshi hari igihe ubona bimwe utabihagazemo neza uko bikwiye, niyo mpamvu navuze ngo reka negure n’ubundi muri kamonyi nzatanga umusanzu wanjye wo kubaka igihugu aho ndi hose, mfite inshingano nyinshi.”
Izi mpamvu bwite abeguye batangaje, bamwe mu babegereye ndetse b’incuti banaganiriye mbere yo kwegura, bahamya ko atari impamvu bwite zabateye kwegura ngo kuko baganira bababwiye ko hari aho babanje guhamagazwa mu nzego zibakuriye ari naho ngo baba barasabwe ko bandika nubwo icyatumye begura kitaratangazwa.
HAGENGIMANA Philbert