Muri iyi minsi usanga hirya no hino havugwa GORILLO’S, yaba mu bana ndetse n’abakuze, yemwe njye natangaye ngiye mu Ntara mu kazi mpura n’umusaza yemwe ugendera ku kabando, arambwira ati “mbere yo kugira icyo mvugana nawe banza umpe GORILLO’S umvaniye i Kigali”.
Yemwe naguye mu kantu bintera kwibaza byinshi kuri GORILLO’S, ese kuki ikunzwe cyane? Ibanga ifite ni irihe? Ese kuki ku mugoroba iyo umuntu agiye mu kaduka ko muri karitsiye usanga buri muntu agura ikintu akarenzaho GORILLO’S bimeze bite? Yaba ugura isukari aravuga ati mumpe na GORILLO’S. Yaba ugura imyaka ashyira ku ruhande ibiceri 200 akavuga ati aya ni aya GORILLO’S. Yemwe ni umugabo urikunywa akantu agira ati “ jya muri butike ungurire ka GORILLO’S inzoga zitanyica, kuko irazimfasha”.
Mu rwego rwo kubona ibisubizo by’ibi bibazo byibajijwe n’umuringanews.com ariko mu izina ry’abatari bake cyane ko usanga itangazamakuru ari ijwi ry’abaturage, turategura gushaka nyiri GORILLO’S agasubiza ibibazo byose byibajijwe hejuru, ndetse akamenyesha n’abibaza aho bazikura uko babyifatamo by’umwihariko abo mu giturage.
Ubwanditsi