Perezida Kagame yifatanyije n’abanyarwanda bo muri diaspora mu matora y’abadepite


Muri iki gitondo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazindukiye mu gikorwa cy’amatora kimwe n’abandi banyarwanda baba hanze, bakaba batoreye mu Bushinwa abadepite bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nzeri 2018, ku Banyarwanda baba mu mahanga.

Perezida Kagame na Madamu mu gikorwa cy’amatora mu Bushinwa

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye iki gikorwa cy’amatora mu Mujyi wa Beijing aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe “FOCAC 2018” iteganyijwe kuya 3 n’iya 4 Nzeri 2018.

Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’abanyarwanda baba mu Bushinwa mu matora y’abadepite

Abanyarwanda bari kuri lisiti ntakuka y’abemerewe gutora Abadepite ni miliyoni, barimo abagera ku bihumbi 47 batorera muri diaspora, ubariyemo abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino hanze y’u Rwanda. Mu mahanga hakaba hari site z’itora zigera ku 115.

Abanyarwanda bo mu Bushinwa batoreye kuri site imwe na Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame

Biteganyijwe ko ejo kuya 3 Nzeri 2018, ari bwo Abanyarwanda baba imbere mu gihugu bazindukira mu matora, azatangira ahagana saa moya z’igitondo.

 

HAGENGIMANA Philbert

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.