Kutaganira n’ababyeyi bibashora ku mbuga nkoranyambaga ariho benshi bahurira n’ibibazo binyuranye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO Ihuriro ry’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu, Antony Businge, avuga ko ibiganiro bagiranye n’urubyiruko rwo mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda yakoreye ibyo biganiro mu Turere twa Gatsibo, Nyagatare na Rulindo, rwagaragaje ko amakuru mu ikoranabuhanga rya Interinete, aho yagize ati “Urubyiruko ruhamya ko ababyeyi bataruha umwanya ngo baganire kuko baba bagiye mu mirimo yo gutunga ingo. Icyo bakora rero bajya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye gushaka amakuru ku mibonano mpuzabitsina kuko ababyeyi babo bataba babaganirije. Uyu muyobozi wa AJPRODHO yashimangiye ko urubyiruko rureba amafoto n’amafirime y’urukozasoni, nabo bakajya…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yifatanyije n’abanyarwanda bo muri diaspora mu matora y’abadepite

Muri iki gitondo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazindukiye mu gikorwa cy’amatora kimwe n’abandi banyarwanda baba hanze, bakaba batoreye mu Bushinwa abadepite bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nzeri 2018, ku Banyarwanda baba mu mahanga. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye iki gikorwa cy’amatora mu Mujyi wa Beijing aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe “FOCAC 2018” iteganyijwe kuya 3 n’iya 4 Nzeri 2018. Abanyarwanda bari kuri lisiti ntakuka y’abemerewe gutora Abadepite ni miliyoni, barimo…

SOMA INKURU