Perezida Kagame na Madamu bitabiriye inama izibanda ku bufatanye bw’Ubushinwa na Afurika


Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama y’ihuriro ku bufatanye bw’Afurika n’Ubushinwa yiswe “FOCAC 2018”, ikaba  izatangira ku wa Mbere tariki 3 igasozwa kuwa 4 Nzeri 2018, iyi nama izibanda ku bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika mu mugambi wo kugira ahazaza heza binyuze mu bufatanye buri wese yungukiramo.

Perezida Kagame na Madamu mu bitabiriye inama izibanda ku bufatanye bw’Afurika n’Ubushinwa (FOCAC 2018)

Muri rusange umubano wa Afurika n’u Bushinwa ushingiye ku bijyanye na politiki, ibikorwa remezo, inganda n’ubuhinzi. By’umwihariko mu Rwanda iyi nama ivuze byinshi. Umubano w’ibihugu byombi urakomeye,  buri kimwe gifite Ambasaderi mu kindi. Uretse ibyo, amasosiyete akomeye y’Abashinwa arimo ay’ubwubatsi arakomeye ku isoko ry’u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, imiturirwa n’ibindi.

Afurika ni umugabane ukeneye cyane ibikorwa remezo kugira ngo ubashe gutera imbere mu bukungu, umubano wawo n’u Bushinwa, uzatuma ubona inkunga n’inguzanyo zo gushora mu mishinga izatuma inganda zitera imbere bigatuma n’iki gihugu kigera ku Isi yose.

Mu 2015 u Bushinwa bwemereye Afurika miliyari 60 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, inguzanyo Perezida Xi yavuze ko igamije “ubufatanye mu ishoramari” hagati y’igihugu cye n’ibya Afurika.

Inama ya FOCAC 2018, ni imwe mu zikomeye u Bushinwa bwakiriye muri uyu mwaka, ikaba ari yo ya mbere izitabirwa n’umubare munini w’abayobozi b’ibindi bihugu.

Abakuru b’Ibihugu bya Afurika n’abandi bayobozi bamaze kugera i Beijing, aho bafite ibiganiro na bagenzi babo b’u Bushinwa ndetse hagasinywa n’amasezerano atandukanye. Hari kandi no guhura n’abashoramari.

Mu bandi bategerejweho gutanga ibiganiro muri iri huriro ni Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres na Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Mahamat Faki.

Abandi bamaze kugera mu Bushinwa barimo; Mokgweetsi EK Masisi, Perezida wa Botswana, Muhammadu Buhari wa Nigeria, Roch Marc Kaboré wa Burkina Faso, Paul Biya wa Cameroun, Ibrahim Boubacar Keita wa Mali, Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire.

Abandi bageze Beijing barimo; Denis Sassou NGuesso wa Congo Brazzaville, Issoufou Mahammadu wa Niger, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Dr Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi.

Biteganyijwe ko muri iyi nama Perezida Xi Jinping, azagaragaza ibitekerezo bishya byo guteza imbere umubano wa Afurika n’u Bushinwa, anatangaze ingamba nshya z’ubufatanye.

Iyi nama izasozwa hasinywa inyandiko n’igenabikorwa rigaragaza ibizagenderwaho mu mubano wa Afurika n’u Bushinwa mu myaka itatu iri imbere. Ibi bizubakira ku byagezweho mu nama ya Johannesburg yari yiyemeje guteza imbere inganda n’ubuhinzi.

Inama ya FOCAC iba igizwe n’inama z’abaminisitiri, ziba buri myaka itatu, iya mbere ikaba yarabaye mu Ukwakira mu 2000 i Beijing naho iheruka yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku wa 2015.

 

HAGENGIMANA  Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.