Kuri uyu wa kane tariki 30 kanama 2018, mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi hamwe n’amashyaka yishyize hamwe nayo cyabereye Rugende ahahuriye Imirenge ya Rusororo na Ndera, Chairman wa FPR mu Karere ka Gasabo akaba n’umuyobozi w’aka Karere Rwamurangwa Steven yibukije abanyarwanda, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi hamwe n’inshuti zabo gutora abakandida depute b’uyu muryango kuko ifite urufunguzo rw’ibibazo byose bikigaragara.
Ibi Rwamurangwa yabitangaje ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ibibazo binyuranye bikigaragara muri aka gace kwiyamamaza byabereyemo ndetse n’ahandi hirya hino, cyane cyane ahavuzwe ibura ry’amazi ndetse n’ikibazo cy’ihohoterwa rikigaragara bikaba bidafite amategeko abihana uko bikwiriye by’umwihariko ihohoterwa rikorerwa abagore, Rwamurangwa yababwiye ko ku itariki ya 3 Nzeri bagomba kuzinduka bagatora aho yagize ati “niyo mpamvu tugomba gutora neza kugira ngo amategeko ahari akomeze avugururwe ajyanishije n’ibyo abanyarwanda bifuze ndetse agamije no gukemura ibibazo byose bafite. RPF rero ifite urufunguzo rwa byose niyo mpamvu tugomba kuyitora nk’abanyarwanda”.
Umukandida depite Karemera Francis we yatangaje ko byinshi mu bikorwa remezo bihari byakozwe na FPR Inkotanyi aho yagize ati “umuhanda 15 – Ndera wakozwe na FPR Inkotanyi. Murindi – Rusororo nawo uzashyirwa mu bikorwa nimutora FPR Inkotanyi”.
Undi mukandida depite witwa Murumunawabo Cecille we yavuze ko imiyoborere myiza n’umutekano bawukesha FPR Inkotanyi. Yasabye abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza gutora FPR mu gukomeza gushyigikira imiyoborere myiza.
Tuyishimire Evariste umuturage utuye mu Murenge wa Rusororo, wari witabiriye iki gikorwa cyo kwamamaza yatangaje ko yiteje imbere abyaza umugano umusaruro ariko amahugurwa n’ubushobozi abikesha Leta, akaba asaba abaturage bagenzi be by’umwihariko abanyamuryango gutora FPR Inkotanyi kuko igikomeje gahunda yayo yo gufasha abaturarwanda kwiteza imbere.
NIYONZIMA Theogene