Akarere ka Kayonza kagizwe n’imirenge 12, ubuyobozi bwako buvuga ko abari hejuru ya 33%, aribo bafite amashanyarazi. Ni akarere gatunzwe n’ubuhinzi ariko kakunze kurangwamo ibibazo by’amapfa no kutagira amazi meza, abakandida depite ba FPR biyamamarije mu Murenge wa Mukarange, bemerera abaturage ko nibabatora bazakora ubuvugizi ku buryo amashanyarazi muri aka Karere azagera kuri buri rugo.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, Meya wa Kayonza Murenzi Jean Claude ndetse n’abakandida Depite Mutesi Anitha na Safari Begumisa Theoneste bari banasanzwe ari abadepite muri manda icyuye igihe.
Kandida Depite Begumisa yashimiye umurava n’urukundo abanyamuryango bo muri uyu Murenge bagaragaje, abizeza ko nibatorwa bazakora ubuvugizi ku buryo abaturage bo muri aka Karere bose babona umuriro bityo bakarushaho gutera imbere.
Yakomeje agira ati “Mfite icyizere ko abaturage batuye muri uyu Murenge bazatora FPR-Inkotanyi, kuko no mu matora ya Perezida wa Repubulika aheruka mwarabyerekanye, mutora Umukuru w’Igihugu 100%, n’ubu nizeye ko muzadushyigikira”.
Guverineri Mufukukye Fred yasabye abaturage gutora abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi kugira ngo bazafashe Perezida wa Repubukika mu gushyiraho amategeko.
Yagize ati “Tuzi neza ko Kayonza mushyigikiye Perezida wa Repubulika, kugira ngo gahunda yemereye abaturage zishyirwe mu bikorwa, ni uko haboneka abadepite bajya gushyiraho ayo mategeko. Nuko rero nimutore abakandida Depite ba FPR Inkotanyi kugira ngo bagende bashyireho ayo mategeko. ”
Mu bindi bikorwa abakandida ba FPR bijeje kuzavuganiraho abatuye Kayonza birimo, imihanda, amashuri y’abana b’incuke n’amazi meza.
KAYIRANGA Egide