Ejo hashize ku wa Gatatu PL yamamaje abakandida depite bayo 80, mu Turere twa Burera na Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, Perezida w’iri shyaka, Mukabarisa Donatille, yabwiye abaturage ko nibabatora mu byo bazitaho harimo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi hashyirwaho Banki n’ikigega cy’ubwishingizi cy’abahinzi n’aborozi.
Ati “Ntitwavuga iterambere rirambye, umunyarwadnda atiteje imbere, niyo mpamvu no mu byo ishyaka PL ryifuza kubagezaho harimo no gushyiraho Banki yihariye n’ikigega cy’ubwishingizi ku bahinzi n’aborozi.”
Yasobanuye ko ibi bizafasha abaturage kuzamura umusaruro bihaza mu biribwa, bityo n’iterambere muri rusange bakarigeraho.
Ni kenshi mu Rwanda humvikana ikibazo cy’abahinzi n’aborozi batishimira uko amabanki adashishikarira kubaha inguzanyo ndetse n’ibigo by’ubwishingizi bikagenda biguru ntege mu kwishingira uru rwego.
PL ikaba yarasobanuye ko ibi byose bigamije kongera umusaruro w’ibikomoka k’ ubuhinzi n’ubworozi butunze abarenga 70% by’abanyarwanda n’uruhare rwa 33% mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).
HAGENGIMANA Philbert