Kwiyamamariza kuyobora OIF birakomeje kuri Minisitiri Mushikiwabo


 

Kuri uyu wa 23 Kanama 2018, Minisitiri Mushikiwabo wiyamamariza kuyobora ubunyamabanga bukuru bwa OIF, hamwe n’abamuherekeje harimo Minisitiri w’Inganda n’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Gabon Regis Immongault, bari mu rugendo rw’iminsi ibiri muri Arménie, uru rugendo rukaba rugamije gushaka abazamushyigikira, akaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Arménie, Nikol Pachinian.

Minisitiri Mushikiwabo n’uwamuherekeje bakirwa na Nikol Pachinia

Nikol Pachinian watangaje ko yanyuzwe no kwakira bwa mbere abayobozi baturutse muri Afurika ndetse ashima itsinda rya Minisitiri Mushikiwabo ryagaragaje gushyira hamwe kw’Afurika, kuri we afata nk’indangagaciro zikwiriye muri Francophonie.

Inama rusange y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize OIF izabera i Erevan muri Arménie ku wa 11 kugeza ku wa 12 Ukwakira 2018, izaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya.

Minisitiri Mushikiwabo kuri uyu mwanya w’ubunyamabanga bukuru bwa OIF ahanganye n’Umunya-Canada, Michaëlle Jean uri muri uyu mwanya kuva mu 2015, muri iki gihe Michaëlle Jean na we arahura n’abayobozi bakomeye barimo nka Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, bahuye mu ruzinduko yagiriyeyo ku wa 31 Nyakanga n’iya 1 Kanama 2018.

Twabibutsa ko OIF igizwe na leta na za Guverinoma zigera kuri 58 nk’abanyamuryango, hakiyongeraho ibihugu 26 bifatwa nk’indorerezi.

 

HAGENGIMANA Philbert

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.