Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga, Perezida wa komisiyo y’amatora (NEC) Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje imibare igaragaza ko nyuma yo kwiga amadosiye y’abakandida abujuje ibyangombwa ari 497 muri 537 bashyikirije komisiyo y’amatora kandidatire.
Prof Mbanda yatangaje ko mu bakandida baturutse mu mitwe ya poltiki itanu, urutonde rw’abakandida 80 batanzwe na PL, 79 baremejwe; mu ba FPR Inkotanyi 80 hemejwe 78; muri 65 ba PSD hemejwemo 64; mu bakandida 54 ba PS Imberakuri hemejwe 31; mu ba Green Party 34 hemejwe 30, mu cyiciro cy’abakandida bigenga batanu, muri abo abemejwe ni babiri, abandi batatu baracyafite ibyangombwa bagomba gushyikiriza komisiyo y’amatora.
Mu byiciro by’abakandida bihariye, mu b’urubyiruko 32 hemejwe 27; abakandida 10 b’abafite ubumuga bose baremejwe, abakandida ku myanya igenerwa abagore 179 hemezwa 177.
Uretse abakandida, Komisiyio y’Amatora yanatangaje ko Abanyarwanda biyandikishije ku ilisiti y’itora ari 7 174 188. Muri abo harimo abagabo 3 305 278 (46%), abagore ni 3 868 910 (54%). Muri abo bose urubyiruko ni 3 234 075 (45%) ariko ilisiti ntakuka izatangazwa ku wa 17 Kanama 2018.
Perezida wa komisiyo y’amatora Prof. Mbanda yamaze impungenge abakandida batari bujuje ibyangombwa, aho yavuze ko ibyangombwa batujuje ari bike ku buryo mu gihe cy’iminsi itanu bahawe nabo bazaba babyujuje, hanyuma ku wa 6 Kanama 2018 bagatangazwa ku rutonde rwa burundu rw’abakandida bahatanira kuba abadepite.
Twabibutsa ko amatora y’abadepite ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018 ku banyarwanda batuye muri Diaspora, naho abari imbere mu gihugu bazazindukira mu matora ku wa 3 Nzeri 2018, ngaho ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba bizatangira ku wa 13 Kanama bigeze ku wa 1 Nzeri 2017.
NIKUZE NKUSI Diane