Ikorwa ry’imihanda yo mu migi yunganira Umujyi wa Kigali igeze kure


Imihanda yo mu migi yunganira Umujyi wa Kigali igeze kure ikorwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yabwiye itangazamakuru ko hamaze kubakwa imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa Kilometero 29 mu Mujyi iteganywa mu kunganira Umujyi wa Kigali, ikaba yuzuye itwaye amadolari y’Amerika miliyoni 28, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 25.

Iyo migi itandatu yunganira Kigali ni Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze, Nyagatare. Iyubakwa ry’imihanda rikaba rikorwa muri gahunda y’Umushinga wo kuvugurura iyo migi watewe inkunga na Banki y’Isi.

Eng.Uwihanganye Jean de Dieu

Eng. Uwihanganye avuga ko igice cya kabiri cy’umushinga kiri mu nyigo. Yagize ati “Ni inyigo dutekereza ko izarangira mu mpera z’uyu mwaka, nyuma mu mpera za Gashyantare na Werurwe umwaka utaha  turatekereza gutangira akazi”.

Mu gice cya kabiri biteganyijwe ko hazubakwa imihanda myinshi kurushaho igeze hafi muri kilometero 40 igana cyane cyane mu byanya by’ahari inganda.

Hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 na gahunda y’imbaturabukungu mu guteza imbere imigi 6 yunganira Umujyi wa Kigali, ikazamuka mu buryo budashingiye ku buhinzi, miliyari zisaga 80 z’Amafaranga y’u Rwanda ni zo zizakoreshwa mu mushinga wo gutunganya iyo migi yatoranyijwe.

Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, avuga ko uyu mushinga ugamije kubaka imihanda no gutunganya imiyoboro y’amazi ndetse no kubaka za ruhurura mu gihe k’imyaka itanu.

Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu akomeza avuga ko uyu mushinga uzafasha iyi mijyi yunganira Kigali kuzamuka mu bikorwa remezo kugira ngo abaturage bajyaga gushakira serivisi zitandukanye muri Kigali zirimo n’akazi babibonere muri iyo migi.

Eng Uwihanganye avuga ko hariho inyigo zitandukanye zagiye zigaragaza ko iyo ugerageje kugira abantu bari hamwe bateye imbere n’umusaruro nawo wiyongera. Ni muri urwo rwego rwo guteza imbere imigi nk’uburyo bwo guteza imbere ubukungu harimo ibikorwa bitandukanye.

Muri ibyo bikorwa ni ho harimo ibikorwa bimwe by’umwihariko igikorwa kigamije guteza imbere imigi ariko na none iyunganira Umujyi wa Kigali cyane cyane hashyirwamo ibikorwa remezo by’ingenzi.

IGIHOZO UWASE Justine


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.