Amanegeka ari mu bihangayikishije Umujyi wa Kigali


Abatuye mu manegeka ku musozi wa Jali bari mu bihutirwa kwimurwa

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Marie-Chantal Rwakazina, mu nama y’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi muri uwo mujyi, nibwo yatangaje ko ubuyobozi ahagarariye buteganya kwimura imiryango ibihumbi cumi na bitatu  ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ahakunzwe kwitwa amanegeka.

Uyu muhigo Umujyi wa Kigali uwihaye nyuma y’aho imvura yaguye mu gihembwe cya mbere cya 2018, yahitanye abantu basaga 200 mu gihugu hose, ikangiza n’ibikorwa remezo bitandukanye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Marie Chantal Rwakazina

Rwakazina yatangaje ko kwimura iyo miryango ituye mu manegeka, bizahera ku batuye ku misozi ya Rebero na Jali, mbere y’uko igihe cy’imvura nyinshi kigera.

Yagize ati “Nk’umuyobozi mu Mujyi wa Kigali, niyemeje kwihutisha umushinga wo kwimura imiryango irenga ibihumbi 13 ituye mu manegeka muri uyu mujyi, mu gihe cy’umwaka umwe, nka kimwe mu bikorwa byo kuvugurura imiturire, gutegura umujyi uboneye, ufite isuku ariko na none no kurinda abaturage ibiza.”

Rwakazina yavuze ko kwimura abatuye mu manegeka bizahera ku miryango ibabaye cyane kurusha indi, cyane cyane ituye ku misozi ihanamye n’imiryango ifite inzu zidakomeye, kikazakomereza ku bandi uko ubushobozi buzagenda buboneka. Icyo gikorwa kizakurikiranwa n’ibiro bishinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.