Isura y’agateganyo y’abahatanira kuba intumwa za rubanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga, Perezida wa komisiyo y’amatora (NEC) Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje imibare igaragaza ko nyuma yo kwiga amadosiye y’abakandida abujuje ibyangombwa ari 497 muri 537 bashyikirije komisiyo y’amatora kandidatire. Prof Mbanda yatangaje ko mu bakandida baturutse mu mitwe ya poltiki itanu, urutonde rw’abakandida 80 batanzwe na PL, 79 baremejwe; mu ba FPR Inkotanyi 80 hemejwe 78; muri 65 ba PSD hemejwemo 64; mu bakandida 54 ba PS Imberakuri hemejwe 31; mu ba Green Party 34 hemejwe 30, mu cyiciro cy’abakandida bigenga batanu, muri…

SOMA INKURU

Abahanzikazi b’abanyarwanda baciye agahigo

Ni ku nshuro ya gatanu hagiye gutangwa ibihembo bya Africa Muzik Magazine Awards bihurizwa hamwe n’iserukiramuco ry’indirimbo. Bizatangirwa Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika muri Leta ya Texas, mu Mujyi wa Dallas kuwa 07 Ukwakira 2018, muri iryo hatana hakaba mu batoranyijwe harimo abahanzikazi b’abanyarwanda Knowless Butera n’itsinda rya Charly na Nina n’umubyinnyi Sherrie Silver. Aha bahanganye n’abandi barimo Julina Kanyomozi, Rema, Sheebah Karungi, bo muri Uganda, Victoria Kimani, Akothee bo  muri Kenya, Nandi na Vanessa Mdee  bo muri Tanzaniya. Nta muhanzi w’umugabo ukomoka mu Rwanda, ugaragara ku rutonde rw’abahatanira ibi…

SOMA INKURU

Amanegeka ari mu bihangayikishije Umujyi wa Kigali

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Marie-Chantal Rwakazina, mu nama y’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi muri uwo mujyi, nibwo yatangaje ko ubuyobozi ahagarariye buteganya kwimura imiryango ibihumbi cumi na bitatu  ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ahakunzwe kwitwa amanegeka. Uyu muhigo Umujyi wa Kigali uwihaye nyuma y’aho imvura yaguye mu gihembwe cya mbere cya 2018, yahitanye abantu basaga 200 mu gihugu hose, ikangiza n’ibikorwa remezo bitandukanye. Rwakazina yatangaje ko kwimura iyo miryango ituye mu manegeka, bizahera ku batuye ku misozi ya Rebero na Jali, mbere y’uko igihe cy’imvura nyinshi kigera. Yagize…

SOMA INKURU

Ikorwa ry’imihanda yo mu migi yunganira Umujyi wa Kigali igeze kure

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yabwiye itangazamakuru ko hamaze kubakwa imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa Kilometero 29 mu Mujyi iteganywa mu kunganira Umujyi wa Kigali, ikaba yuzuye itwaye amadolari y’Amerika miliyoni 28, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 25. Iyo migi itandatu yunganira Kigali ni Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze, Nyagatare. Iyubakwa ry’imihanda rikaba rikorwa muri gahunda y’Umushinga wo kuvugurura iyo migi watewe inkunga na Banki y’Isi. Eng. Uwihanganye avuga ko igice cya kabiri cy’umushinga kiri mu nyigo. Yagize…

SOMA INKURU

Intambwe ya Taekwondo yatumye yemererwa indi nkunga ikomeye

Nyuma yo gushima intera u Rwanda rugezeho mu iterambere ry’umukino njyarugamba “Taekwondo”, ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (World Taekwondo/WT) ryemeye gutanga indi nkunga ikomeye, irimo ibyuma by’ikoranabuhanga, ibibuga bigezweho byo gukiniraho, umusanzu mu kwigisha uyu mukino mu mashuri abanza n’ibindi.   Ibyo ni bimwe mu byavuye mu biganiro Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF), Bagabo Placide n’intumwa yari ayoboye bagiranye n’Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’iyo mikino ku Isi, ubwo basuraga icyicaro cyaryo kiri i Seoul muri Korea y’Epfo kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/8/2018.   Bagabo yatangaje ko mu…

SOMA INKURU

Rayon Sports na Kiyovu Sports mu rubanza

Rayon Sports na Kiyovu Sports bongeye gutumizwa n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ngo hakemurwe burundu ikibazo cy’ubugambanyi bushingiye ku ngobyi y’abarwayi “Ambulance” bwavuzwe hagati y’aya makipe yombi ahagana mu mpera za shampiyona ishize. Amakuru agera ku umuringanews.com avuga ko ayo makipe yombi agomba kwitaba ubuyobozi bwa FERWAFA kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kanama 2018, kugirango hakemurwe bya burundu ikibazo cya mpaga Kirehe FC yateye Kiyovu Sports ku munsi wa 27 wa shampiyona. Ikibazo aya makipe yatumirijwe cyatangiye kuwa 18 Kamena 2018, ubwo Kiyovu Sports yaterwaga mpaga…

SOMA INKURU

Uruhande rwa Robert Mugabe ku matora yo kuri uyu wa mbere

Robert Mugabe wahoze ayoboye igihugu cya Zimbabwe habura umunsi umwe ngo amatora abe, kuri iki cyumweru nibwo yatangaje ko atazashyigikira uwamusimbuye muri Zanu-PF, Emmerson Mnangagwa nyuma yo kwirukanwa ku ngufu mu ishyaka yishingiye.Yagize ati “Sinshobora gutora abo banteje ibibazo,” yakomeje agira ati: “Nzakora amahitamo yanjye mu bandi bakandida 22.” Abanyazimbabwe barajya mu matora kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Nyakanga mu matora ya mbere Mugabe atazaba arimo kuva yakurwa ku butegetsi mu Ugushyingo mu mwaka ushize. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ari mu rugo iwe I Harare kuri iki Cyumweru, uwahoze…

SOMA INKURU

Iserukiramuco “Kigali Up” ryasojwe mu mpaka hagati y’abaritegura na Polisi

Umunsi wa nyuma w’Iserukiramuco “Kigali Up” wari waryoheye bake bari baryitabiriye, ariko wasojwe n’impaka hagati y’abariteguye ndetse na Polisi y’u Rwanda, nyuma y’aho igitaramo kirengeje amasaha yari yagenwe maze bikaviramo umwe mu bahanzi kuzimirizwaho ibyuma akiri ku rubyiniro. Kuva kuwa 26 Nyakanga 2018, i Kigali haberaga iserukiramuco ryiswe “Kigali Up”, ryasojwe mu ijoro ry’uyu wa 28 Nyakanga, gusa umusozo ntiwabaye mwiza kuri bamwe, kuko umwe mu bahanzi b’ibyamamare bari bategerejwe yahuye na kirogoya mu gutaramira abari aho. Ubwo Jah Bone D, umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu njyana ya Reggae yari…

SOMA INKURU