Amateka atangaje y’uwatorewe kuyobora Sénégal

Itumbagira ridasanzwe rya Bassirou Diomaye Faye rishyize umusozo ku gihe cyaranzwe n’impinduka zikomeye muri politiki ya Sénégal, cyatunguye benshi. Bacye ni bo bari barigeze bumva ibye mu mwaka ushize, none ubu yitezwe kuba perezida.  Amezi yamaze muri gereza hamwe n’inshuti ye Ousmane Sonko yanagize uruhare rukomeye mu kugenwa kwe nk’umukandida, ku mwanya wa perezida waRepubulika yarangiye mu buryo butunguranye, bombi bafungurwa habura icyumweru ngo amatora ya perezida abe. None ubu Faye agomba kwitegura gutangira gukora impinduka zisesuye yasezeranyije mu kwiyamamaza kwe. Uyu wize amategeko no kuyobora muri kaminuza akaza kuba…

SOMA INKURU

Abakora ibikorwa byangiza i Kivu baraburirwa kuko ibihano bikomeye birabategereje

Mu bukangurambaga bwakoze n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda “REMA” hagarutswe  ku bihano bitegenyijwe ku bantu bagira uruhare mu bikorwa byo kwangiza ikiyaga cya Kivu ndetse n’ibinyabuzima bikirimo. Ni ubukangurambaga bwahereye mu karere ka Karongi busorezwa mu karere ka Rubavu, uturere twombi dukora ku kiyaga. Haganijwe abantu batandukanye harimo abakora serivisi zo gutwara abantu muri kino kiyaga, abarobyi bakiroberamo, abakora ibikorwa by’ubuhinzi mu nkengero zacyo, ndetse mu karere ka Rubavu ho hanegewe by’umwihariko abanyeshuri bo mu mashuri y’isumbuye. Irasubiza Gerevasi ufite imyaka 21 wiga mu mashuri yisumbuye, nawe yagaragaje…

SOMA INKURU

Rwanda: Akato n’ihezwa biracyakorerwa abafite virusi itera SIDA

Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA (RRP+), rutangaza ko kugeza ubu hakigaragara akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera SIDA, bikaba bibangamira gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Umwe mu banyamuryango ba RRP+, Uwanyirigira Divine, ni umukobwa urangije amashuri yisumbuye wavukanye virusi itera SIDA, ariko bikaba bitaramuteye gucika intege ahubwo yiha gahunda yo gufata iya mbere mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA yifashishije imbuga nkoranyambanga. Atangaza ko hari akato kakigaragara ku bafite virusi itera SIDA. Mu buhamya bwe, agira ati « Njye nagize amahirwe yo kudahabwa akato…

SOMA INKURU

Kuguvugurura imikorere y’amavuriro y’ibanze inyungu ku baturarwanda

Leta yashyize imbaraga mu kwegereza abaturage ubuvuzi bw’ibanze hagamijwe kwirinda kuba barembera mu nzira biturutse ku rugendo rurerure bajya kwivuza, dore ko hari n’abo byajyaga biviramo urupfu, abandi bakishyura amafaranga y’umurengera mu mavuriro yigenga. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nyuma yo gushyiraho amavuriro y’ibanze, umubare w’abaturage bayagana urushaho kuzamuka. ibi byagabanyije umubare w’abivurizaga ku bigo nderabuzima ndetse n’abavurwaga n’abajyanama b’ubuzima. Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Ntihabose Corneille avuga ko mu mavuriro y’ibanze harimo adakora n’andi adakora iminsi yose. Mu mabwiriza mashya hakaba hari ibyahinduwe kugira ngo ayo mavuriro…

SOMA INKURU

Eastern Province: Persons with disabilities call for inclusiveness

The 14th general assembly of the National Council of Persons with Disabilities in the Eastern Province convened on March 17 and discussed various initiatives to promote inclusiveness for persons with disabilities (PwDs) in the province, and asses the achievements of set targets. The assembly disclosed that more than 100,000 PwDs are presently enrolled in the Eastern Province, with Nyagatare at 20,631, Bugesera at 17,019, Gatsibo at 16,420, Kayonza at 14,937, Kirehe at 14,230, Ngoma at 13,165, and Rwamagana at 13,003 PwDs documented. According to officials, these figures highlight the importance…

SOMA INKURU

Umuraperi w’igihangage yamennye ibanga ry’abagore babiri yifuje gusambanya icyarimwe

Umuraperi Kanye West yatangaje ko hari igihe yifuje gukorana imibonano mpuzabitsina icyarimwe n’uwari umukunzi we kera, Amber Rose n’umuraperi mugenzi we Nicki Minaj, mu myaka yashize. Uyu muraperi yavuze ko ibi yabyifuje ubwo yari kumwe muri studio na Nicki Minaj bakorana indirimbo yo kuri album yitwa “My Beautiful Dark Twisted Fantasy”. Nicki Minaj yaririmbye mu ndirimbo ko yifuza guhurira mu rugo na Kanye na Amber bagakora imibonano mpuzabitsina,mu ndirimbo bombi bakoranye muri 2010 yitwa“Monster” yasohotse kuri album My Beautiful Dark Twisted Fantasy. Muri iyi ndirimbo,Nick Minaj yavuze ko we na…

SOMA INKURU

Donald Trump yahishuye uburyo intambara ya Ukraine Perezida Zelensky yayigize ubucuruzi

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Vandalia muri Leta ya Ohio, Donald Trump wahoze ayobora USA, yagaragaje ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ari we mucuruzi wa mbere ubizobereye azi kuri iyi si, kuko uko agiye muri Amerika asubiranayo ibifurumba by’amafaranga, asaba ko ayo Amerika imuha yagakwiriye kuba inguzanyo aho kwitwa inkunga. Ati “Tugomba kuyabaguriza aho kuyabaha gutyo gusa. Bizatuma bakomeza gukotana hanyuma bakazabona n’uko batwishyura. Muyabagurize bumve ko hari ibibareba. Mwibaha miliyari 60$ gutyo gusa.” Yakomeje yerekana ko “Buri uko Zelensky aje muri Amerika, asubiranayo miliyari…

SOMA INKURU

Yemeza ko amarozi no gusabwa icyacumi byatumye asezera Ruhago

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Werurwe 2024, mu kiganiro na B&B FM Nizeyimana Mirafa yatangaje ko icyatumye asezera kuri ruhago ari amarozi no gusabwa icya cumi biri mu byatumye asezera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku myaka 28. N’ikiniga cyinshi yatangaje ko ibirimo amarozi, gusabwa amafaranga n’abo yari yizeye kumufasha ari bimwe mu byatumye asezera uyu mwuga akiri muto. Yagize ati “Icyanteye gusezera nkiri muto ni ikibazo gikomeye kijyanye n’ubufasha aho wiyambaza umuntu akakwereka ko hari icyo umugomba kugira ngo ubone ubwo bufasha rero ni ikintu cyambabaje.” Yakomeje agira…

SOMA INKURU

Rubavu: Abana basambanyijwe bagaterwa inda baratabaza

Ikibazo cy’abana baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure, gikomeje kwiyongera mu karere ka Rubavu, imibare igaragaza ko nibura mu mezi 8 gusa abana 141 basambanyijwe banaterwa inda, ibi bikaba byarabagizeho ingaruka zikomeye bakaba batabaza inzego zinyuranye kuko ubuzima bwabo n’ubw’abana babyaye buri mu kaga. Aba bana babaye ababyeyi imburagihe bakaba basaba inzego bireba kubaba bugufi mu rwego rwo kudahabwa akato mu miryango, hamwe no kubafasha kubona ubutabera kuko ababateye inda babihakanye abandi bagatoroka. Bamwe muri aba bangavu baganiriye n’itangazamakuru bo murenge wa Rugerero, mu kagali ka Muhira, umwe afite imyaka…

SOMA INKURU

Sobanukirwa itandukaniro ry’umuntu ufite virusi itera SIDA n’urwaye SIDA

Usanga akenshi abantu bagorwa no gutandukanya gutandukanya umuntu urwaye SIDA n’ufite Virusi itera SIDA. Kudasobanukirwa iri tandukaniro niryo rituma hari benshi bagwa mu mutego wo kuba bakwandura cyangwa bagakwirakwiza ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Nk’uko Sante.fr ibitangaza Virus itera SIDA ni ubwandu bwa virusi irwanya ubwirinzi bw’umubiri, iyo uwayanduye adakurikiranywe neza ngo yiyiteho, afate indyo yuzuye ndetse n’ibindi byose bituma umubiri we umererwa neza ukagira ubwirinzi buri hejuru niyo itera SIDA ikaba indwara cg uruhurirane rw’indwara zizahaza umubiri. Imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA itaraboneka, kwandura VIH no…

SOMA INKURU