Isura nshya ku mavubi yitegura gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026

Nyuma y’aho umutoza Mushya w’Amavubi, Torsten Spittler Frank, ahamagaye abakinnyi 30 bagomba kwitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ibanza u Rwanda ruzakina muri uku kwezi mu Itsinda C ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026, amahitamo ye yabaye abakinnyi bashya batari basanzwe bamenyerewe. U Rwanda ruzabanza kwakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo, rukurikizeho kwakira Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, muri iyi mikino yombi yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izabera kuri Stade ya Huye. Ikipe y’Igihugu yahamagawe tariki 4 Ugushyingo, nyuma y’iminsi itatu FERWAFA itangaje Torsten Spittler Frank nk’umutoza mushya.…

SOMA INKURU

Muhazi United yateguje APR FC gusiga amanota Iburasirazuba

Mu mpera z’iki Cyumweru, hateganyijwe imikino y’umunsi wa Cumi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, ubuyobozi bw’ikipe ya Muhazi United yo mu ntara y’i Burasirazuba, bukaba bwateguje ikipe ya APR FC gutsindwa ikazisiga amanota muri Ngoma. Muhazi United ikaba zaba yakiriye APR FC kuri Stade ya Ngoma, ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023 Saa Cyenda n’igice z’amanywa. Mu korohereza abakunzi ba Muhazi, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko ibiciro byo kwinjira ari ibihumbi 2 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 3 Frw ahatwikiriye n’ibihumbi 5 Frw mu myanya y’Icyubahiro. Ubuyobozi bwatangaje…

SOMA INKURU

Rutahizamu wa Rayon Spotrs yerekeje Iburayi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko rutahizamu wa yo, Rudasingwa Prince, yerekeje mu igeregezwa ku mugabane w’i Burayi. Ni inkuru yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2023. Rayon Sports ibicishije kuri X (Twitter), yavuze ko Rudasingwa Prince yerekeje mu gihugu cya Latvia. Bati “Rutahizamu wa Rayon Sports, Prince Rudasingwa yafashe indege ijya ku mugabane w’i Burayi muri Latvia. Agiye gukora igeregezwa ry’ukwezi mu ikipe ya Riga Football Club.”           INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris

SOMA INKURU

Uko ubuzima bwa Yves Kimenyi buhagaze nyuma yo kugira imvune ikomeye

Umunyezamu Kimenyi Yves wa AS Kigali yabazwe neza,ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023 nkuko byatangajwe n’iyi kipe ye kuri uyu wa 31 Ukwakira. Uyu munyezamu wakiniwe nabi na rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor ku cyumweru gishize, yamaze kubagirwa mu Bitaro by’Inkuru Nziza biherereye i Gikondo. AS Kigali ibinyujije kuri X (Twitter), yatangaje ko kubagwa kwa Kimenyi byagenze neza ndetse bitanga icyizere ko azakira vuba. Bati “Amakuru agezweho ku munyezamu wacu, Kimenyi Yves. Ejo kubagwa byagenze neza kandi umukinnyi wacu arimo koroherwa.” AS Kigali yakomeje igira iti “Turashimira…

SOMA INKURU

Lionel Messi décroche le Ballon d’Or 2023, son huitième sacre

Lionel Messi a décroché à Paris, lundi soir, le Ballon d’Or 2023. Il obtient pour la huitième fois la plus prestigieuse récompense individuelle au football. Un record absolu et une consécration pour la “Pulga”, qui a remporté en 2022 la première Coupe du monde de sa carrière au Qatar. Et le Ballon d’Or 2023 est attribué à… Lionel Messi. L’attaquant argentin a décroché la plus prestigieuse récompense individuelle au football, lundi 30 octobre à Paris. Il s’agit de son huitième sacre, un trophée qui vient couronner un Mondial-2022 où la “Pulga” a soulevé la première…

SOMA INKURU

Nyuma yo gukomeretsa bikomeye umutoza Fabio Grosso umukino wasubitswe

Ikipe ya Lyon yatangaje ko “ibyago bikomeye kurushaho” bishobora kuzabaho mu gihe hadafashwe ingamba zikomeye, nyuma yuko umutoza Fabio Grosso “yakomerekeye bikabije” mu gitero cyagabwe kuri bisi y’ikipe ya Lyon i Marseille. Umukino wa Ligue 1 wasubitswe nyuma y’uko bisi ya Lyon yatewe amabuye yerekeza kuri Stade Velodrome gukina na Marseille ku cyumweru. Lyon yavuze ko Grosso n’umwungiriza we Raffaele Longo batewe amabuye kandi bakomeretse mu maso. Marseille yavuze ko “iri gukurikirana uru rugomo rutemewe”. Imodoka itandatu z’abafana basuye nazo zaribasiwe mbere y’umukino wagombaga guhuza Marseille iri ku mwanya wa…

SOMA INKURU

Kimenyi Yves yavunikiye bikomeye mu mukino wabahuje na Musanze FC

Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves, yagiriye imvune ikomeye mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona ikipe ye yatsinzwemo na Musanze FC igitego 1-0. Iyi mvune yayigize ku munota wa 26 ubwo yasohokaga agiye gukiza izamu agahura na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor, wamushinze amenyo y’inkweto amuvuna amagufa abiri y’umurundi (tibia na péroné). Iri kosa Agblevor yakoze ryatumye anahabwa ikarita itukura. Hari mu mukino w’Umunsi wa Cyenda waberaga kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru, tariki ya 29 Ukwakira 2023. Nyuma yo kuvunika, Kimenyi yahise ashyirwa mu mbangukiragutabara byihuse, ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro…

SOMA INKURU

Umurwano wari utegerejwe na benshi wishimiwe bidasanzwe

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukwakira 2023, ni bwo mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite habereye umurwano wari utegerejwe na benshi bari biteguye ko utaza kumara umwanya munini. Ni umurwano wari umaze igihe utegurwa kuko Umwongereza Tyason Fury, usa n’aho ari mu bihe byo gusoza gukina iteramakofe yakunze gushyamirana n’Umunya-Cameroun uba mu Bufaransa, Francis Ngannou, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Abawitabiriye banyuzwe n’uko Francis Ngannou yitwaye kuko yagerageje guhangana na Tyson ndetse hari n’abatari gutinya kuvuga ko yagombaga kuba ariwe watsinze umukino. Tyson Fury utari wagize…

SOMA INKURU

Abanyarwandakazi batwaye ku bwinshi agace ka kabiri mu marushanwa ya Tour du Burundi

Abanyarwandakazi batandatu bitabiriye Tour du Burundi yatangiye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2023, batwaye imyanya 5 ya mbere mu gace ka kabiri k’iri rushanwa. Uyu munsi,abakinnyi basoreje I Gitega bavuye mu Ntara ya Mwaro ahitwa I nyakararo. Bakaba basiganwe ku ntera y’ibilometero 59 (59km). Muri aka gace ka kabiri,abanyarwandakazi bakoze agashya kuko mu bakinnyi 32, batanu ba mbere bose ni abanyarwandakazi. Mukashema Josiane niwe watsinze aka gace,akurikirwa na Nirere Xaverine mu gihe Ingabire Diane yabaye uwa 3. Kuri iki cyumweru,mu gusiganwa nk’ikipe,ikipe y’u Rwanda nabwo yabaye iya mbere itsinze Misiri…

SOMA INKURU

REG WBBC ikomeje kwitegurai imikino nyafurika izana abakinnyi bashya

REG WBBC ikomeje kwitegura Imikino Nyafurika ya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ yongeye Anastasia Hayes Faith na Chelsea Jennings mu bakinnyi izifashisha muri iri rushanwa riteganyijwe kubera i Kigali tariki 28 Ukwakira kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2023. Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo kuri iyi nshuro rizitabirwa n’amakipe 10 yo muri aka Karere. U Rwanda ruzahagararirwa na APR WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ndetse na REG WBBC yabaye iya kabiri. Mu rwego rwo kwitegura neza iri rushanwa, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu yaguze Umunyamerika Anastasia Hayes…

SOMA INKURU