Abaturarwanda bijejwe na REG ko igiye kubagezaho serivisi inoze hifashishijwe ikoranabuhanga

Ejo kuwa kabiri tariki 9 Ukwakira 2018, nibwo habayeho Umuhango wo kumurika Imbuga eshatu za internet zirimo urureberwaho amakuru y’ingurane, urwo gusabiraho amashanyarazi n’urushya ruriho serivisi za Sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya REG, iyi sosiyete ikaba yizeza abafatabuguzi bayo ko izi mbuga zigiye kwifashishwa mu kuborohereza ndetse no kubageza serivisi nziza. Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng. Ron Weiss, yatangaje ko aya mavugurura azabafasha guhana amakuru n’abafatabuguzi no kubagezaho serivisi zihuse. Yagize ati “Turifuza ko abafatabuguzi bacu babasha gusaba no kubona serivisi mu…

SOMA INKURU

Abatanze serivise nziza kurusha abandi mu ngeri zinyuranye bashimiwe

Igikorwa cyo gushimira ababaye indashyikirwa mu mitangire myiza ya serivisi cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira 2018, aho ibigo bya leta, ibyigenga n’abikorera byashyikirijwe ibihembo bya “Service Excellence awards”. Mugisha Emmanuel wari uhagarariye Kalisimbi Events yateguye iki gikorwa, yagaragaje ko iki gihembo cyari gisanzwe cyitwa Smart Awards cyibanda ku bijyanye n’ikoranabuhanga bagahitamo kucyagura bakanagihindurira izina kikajya kuri“Service Excellence awards”. Muri uyu muhango habanje kubaho igikorwa cyo gushimirwa ababaye indashyikirwa mu buryo bwihariye babaha igihembo cyiswe “Special recognition”. Dore ababonye ibihembo byo kuba indashyikirwa mu mitangire…

SOMA INKURU

Ibiciro by’inyubako zo muri Vision City byagabanyijweho 60% ku bakozi ba leta

Ibiciro by’inzu zo guturamo mu mudugudu uzwi nka Vision City, byagabanyijweho 60% ku bakozi ba leta bakeneye inzu zo guturamo zijyanye n’icyiciro bariho. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB n’ikigo Ultimate Developers Ltd (UDL) gikurikirana uyu mushinga, rigaragaza ko abashyiriweho aya mahirwe ari abakozi ba leta batari ku rwego ruri hejuru y’Umuyobozi w’Ishami cyangwa urwego bingana, Rivuga ko kandi bagomba kuba ari ubwa mbere bagiye gutunga inzu haba no ku bo bashakanye ku bashyigniwe. Bazaba bemerewe kugura za ‘appartement’ zirimo iy’ibyumba bibiri, bitatu cyangwa bine, ku giciro cyagabanyijwe. Muri…

SOMA INKURU

Abari baraheze mu icuraburindi ry’ikizima leta igiye kuribakuramo ibinyujije mu nguzanyo

Minisiteri y’ibikorwa remezoyatangaje ko bitarenze umwaka wa 2023 ingo zibarirwa mu bihumbi 445 zo mu gihugu hose, zizaba zimaze kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ibigo bisanzwe bicuruza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba eshanu zimaze kugirana amasezerano n’imirenge sacco uko amashanyarazi azagera ku baturage Ayo mashanyarazi akaba azatangwa biturutse mu mushinga wa Leta y’u Rwanda ibinyujije muri banki itsura amajyambere (BRD), aho iyo banki izatanga amafaranga angana na miliyali 41, azagurizwa abaturage bifuza amashanyarazi y’imirasire y’izuba, kugira ngo abaturage babashe kugera kuri iyo nguzanyo, ayo mafaranga azanyuzwa mu Mirenge SACCO…

SOMA INKURU

Uruhare rw’abaturage ni ngombwa mu igenamigambi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nzeli 2018, ubwo Minisiteri y’imari n’igenamigambi yahaga Abadepite bashya ikiganiro ku itegura, isesengura n’itorwa ry’ingengo y’imari, bayisabye kwita cyane ku ruhare rw’abaturage mu igenamigambi. Depite Barikana Eugène yavuze ko n’ubu abaturage bakigaragaza ko badahabwa umwanya ukwiriye. Yabivuze muri aya magambo “Ugasanga abantu bashyira imbaraga mu gutegura ingengo y’imari ariko mu gutegura igenamigambi nta zirimo. Uruhare rw’abaturage ku rwego rw’umudugudu no ku kagari ntibyitabwaho cyane. Hakwiriye gushyirwamo imbaraga kuko igenamigambi rituruka hasi”. Depite Mpembyemungu Winifrida yagize ati “Hari ingamba ki mu kurushaho guha abaturage uruhare…

SOMA INKURU

Umugabo Kamana Alphonse ari mu gahinda gakomeye

Umugabo witwa Kamana Alphonse usanzwe ukora ubucuruzi, utuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gatsata, mu Mudugudu wa Nyagasozi akaba ariwe nyiri Hotel Les Pyrénnées iri i Karuruma ahitwa Gihogwe, naho ni muri  Gasabo, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura ibye ku maherere. Ibi byose byaturutse ku nguzanyo yafashe, nyuma yaje kumuhombera kubera kutagira abajyanama bituma ahomba ndetse Hotel itezwa cyamunara. Asobanura ko Hotel ye yari ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 900 abariyemo ikibanza, inyubako n’ibikoresho byarimo. Aka gaciro ngo agakomora ku igenagaciro ryakozwe na Banki y’abaturage  ubwayo…

SOMA INKURU

Imiryango 260 ya Nyaruguru yahawe inkunga ibavana mu bwigunge

Ingufu z’imirasire y’izuba yahawe abaturage bo mu Mirenge ya Mata na Kibeho, biganjemo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi nkunga ikaba yaraturutse mu bakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bakusanyije amafaranga baha imiryango 260 yo muri iriya Mirenge, mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin, avuga ko iki gikorwa cyakozwe na RRA ari ingenzi, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’iyo nkunga cyaje mu gihe bari bakiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Buri mwaka RRA…

SOMA INKURU

Ibikorwa bya RwandAir bikomeje kwaguka

  Biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2019, RwandAir izakira indege enye nshya zizayifasha no kwinjira ku isoko rya Amerika, Aziya n’u Burayi. Ubusanzwe RwandAir ifite indege 12 ikoresha mu byerekezo 26, ikaba ifite intego yo gukuba kabiri umubare wazo mu myaka itanu, hagamijwe kwagura ibikorwa muri Afurika no gukora ingendo ku yindi migabane y’Isi. Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko muri Nyakanga 2019, bazakira indege ebyiri zo mu bwoko bushya bwa Airbus A330 n’iza Boeing 737 MAX. Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko indege yerekeza mu Burayi,…

SOMA INKURU

Nyuma y’igihe kirekire mu bwigunge, Abaturage b’i Banda barashimira RENERG

  Ni ukuri uyu wa gatanu tariki 24 Kanama, hatashywe ku mugaragaro, amashanyarazi yatanzwe na RENERG ( R) Ltd  yahawe abaturage bo mu Kagali ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba, nyuma y’igihe kirekire aba baturage batazi uko amashanyarazi asa, aho aba baturage batatinye gutangariza umuringanews.com ko aya mashanyarazi yabafashije kugarura icyizere cy’ubuzima, dore ko uwatangiraga gutera imbere muri aka gace yahitaga yimukira ahari amashanyarazi, bityo aba baturage bakikijwe n’imbago za parike y’ishyamba rya Nyungwe itera mbere rikaba ryarasaga  nk’iritabareba, ngo ariko kuri ubu barahamya ko…

SOMA INKURU

Ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali riri kuvutirwa umuti

  Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzora Aimé, yabwiye itangazamakuru ko bafite imishinga ya miliyoni 160 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zisaga 139 z’amafaranga y’u Rwanda, iyi mishanga igamije kubaka imiyoboro mishya y’amazi, gusana iyangiritse, kubaka ibigega bishya n’inganda nshya bizatuma ibura ry’amazi rya hato na hato mu mijyi y’u Rwanda biba amateka. Iyi mishinga izatangira mu Ukwakira uyu mwaka, byitezwe ko izasozwa mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere. Uyu muyobozi yanemeje ko mu myaka ibiri cyangwa itatu ikigo ayoboye kizaba cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzagifasha kugenzura imikorere y’imiyoboro y’amazi mu Mujyi…

SOMA INKURU