Umukozi w’uruganda rwenga inzoga yagaragaye ari kunyara mu kigega zarimo

Abategetsi mu Bushinwa barimo gukora iperereza nyuma ya video yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umukozi w’umugabo wo mu ruganda rwenga inzoga rwa Tsingtao arimo aranyara mu kigega zengerwamo, bikekwa ko cyari cyuzuye mbere y’uko zishyirwa mu macupa. Iyo video yarebwe n’abantu ama miliyoni ku mbuga nkoranyambaga Bivugwa ko uru ruganda rwahise rubimenyeshwa polisi hakimara kugaragara iyo video ndetse iki kigega gihita kimena izo nzoga zose. Tsingtao ni imwe mu makompanyi akora inzoga nyishi mu Bushinwa ikaba n’iyambere y’icyo gihugu mu kuzijyana hanze. Inzego z’umutekano ziri gushakisha uwo mugabo wakoraga…

SOMA INKURU

Yahojeje abana be abizeza kubatembereza u Rwanda

Mu butumwa bw’amashusho umuhanzi Diamond Platnumz yashyize ku rubuga rwa Instagram , yagaragaye abana be banze kumurekura bashaka kugumana na we mu nzu imwe, abasaba gutunganya ibyangombwa byabo by’inzira ngo bazajyane i Kigali. Ibi byabaye ubwo uyu muhanzi yabanje kunyura muri Afurika y’Epfo asuhuza abana be yabyaranye na Zari Hassan. Aya mashusho yafashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 17 Ukwakira 2023. Diamond utegerejwe mu Rwanda mu mu birori bya Trace Awards & Festival, yabwiye abana be ko bitashoboka ko bagumana muri ako kanya kuko batabona uko bitegura urugendo…

SOMA INKURU

Musanze: Mu rugo rw’umuyobozi mu mudugudu hafatiwe magendu

Mu rugo rw’umugabo witwa Manizabayo Ferdinand, ushinzwe amakuru mu mudugudu, hasanzwe magendu y’inzoga z’ubwoko bunyuranye zitemewe, ababibonye batungurwa no kuba uwakabaye abera abaturage intangarugero yijandika mu bikorwa nk’ibyo. Magendu y’inzoga zasanzwe mu rugo rw’umuyobozi Uyu mugabo atuye mu Mudugudu wa Gataba Akagari ka Gasakuza mu Murenge wa Gacaca Akarere ka Musanze, ari naho iyo magendu yasanzwe. Ubwo ibi byabaga ku wa Kane tariki 5 Ukwakira 2023, muri uyu Mudugudu hari hamenyekanye amakuru y’uko hari abaturage bari bacunze ubuyobozi ku ijisho, bagataburura inka yari yahambwe yipfishije, bateka inyama zayo barazirya; Manizabayo…

SOMA INKURU

Igitaramo cya The Ben i Bujumbura cyaranzwe n’udushya twinshi

Mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki cyumweru cyo ku ya 1 Ukwakira 2023 nibwo ,umuhanzi nyarwanda The Ben yakoreye igitaramo i Bujumbura mu kigo cya gisirikare bitewe n’uko cyitezweho kwitabirwa n’abantu benshi ndetse no mu rwego rwo gucunga neza umutekano wabo , kikaba cyaranzwe n’udushya dutandukanye aho Abarundi beretse urukundo uyu muhanzi bikamurenga akarira ku rubyiniro. 1. Abanyarwanda baje gushyigikira The Ben Dj Brianne, Junior Giti, M Izzo, Bahati Makaca, Sky2, Fuadi Uwihanganye, Uncle Austin, Rwema Dennis n’abandi batandukanye bari baje gushyigikira The Ben.Ni igitaramo cyaranzwe no gusangira ku bafana…

SOMA INKURU

Igitaramo cya The Ben cyimuriwe mu kigo cya gisirikare

Igitaramo The Ben agiye gukorera i Bujumbura ku wa 1 Ukwakira 2023 cyimuriwe mu kigo cya gisirikare bitewe n’uko cyitezweho kwitabirwa n’abantu benshi ndetse no mu rwego rwo gucunga neza umutekano wabo. Iki gitaramo cyamaze kwimurirwa ahitwa ‘Messe des officiers’ nk’uko byatangajwe n’umwe mu bari kugitegura. Yagize ati “Ni inama twagiriwe n’ubuyobozi bwacu nyuma yo kubona uburyo iki gitaramo gishobora kwitabirwa cyane. Badusabye ko cyashyirwa mu kigo cya gisirikare kuko ari ahantu hanini kandi hizewe umutekano waho.” Uwaduhaye amakuru yavuze ko nta kindi cyahindutse kuri iki gitaramo uretse aho cyagombaga…

SOMA INKURU

USA: Ababyeyi babangamira abana mu kwihinduza igitsina baraburirwa

Umushinga w’Itegeko waturutse mu Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena wohererejwe Guverineri wa California, Gavin Newsom utegeka ko ababyeyi batandukanye ariko barabyaranye, mu kugena uko umwana azajya asurwa n’ubundi burenganzira umubyeyi agira ku mwana we hazajya hashingirwa n’uko yitwara, aho rishimangira ko abana bataruzuza imyaka y’ubukure kwihinduza igitsinda rinashimangira ko umubyeyi uzajya abitambika azajya abamburwaho uburenganzira burundu. Kugeza ubu iri tegeko ntirigaragaza ibisabwa ngo umwana ajye kwibagisha, cyane ko muri California umwana atemerewe kubyikorera ababyeyi be batabigizemo uruhare. Umuvugizi w’Ikigo cy’Abatinganyi cya Sacramento, Agace ko muri Leta ya California, Alexis…

SOMA INKURU

Ibikorwa bya muntu biri ku mwanya wa kabiri mu kwangiza ibidukikije

Imyaka 1800 irashize abantu batangiye kwambara, mu ntangiriro imyambaro yakoreshwaga intoki gusa uko Isi yagiye itera imbere n’uruganda rw’imideli rwarazamutse imyenda itangira gukorerwa mu nganda. Ni muri urwo rwego uruganda rw’imideli ruri ku mwanya wa kabiri mu bikorwa bya muntu bihumanya ikirere, ari nayo mpamvu agashami ka Loni gashinzwe kurengera ibidukikije gasaba abari muri uru ruganda gukora iyo bwabaga bagashyiraho ingamba zihamye. Izi nganda ni zo zazamuye kwangiza ibidukikije bitewe n’imyuka ivamo ndetse n’ibitambaro bakoresha bitabora. Kimwe mu bintu bikomeje kwangiza ibidukikije mu mideli ni ubucuruzi bukorwa n’inganda aho zirindira…

SOMA INKURU

USA: Habonetse umugabo ushinja Barack Obama ubutinganyi unatanga ibimenyetso

Uwahoze ari umunyamakuru wa Fox News, Tucker Carlson yashyize hanze agace k’ikiganiro cy’umugabo baganiriye, amuhishurira ko yaryamanye na Barack Obama wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo witwa Larry Sinclair yavuze ko yaryamanye na Obama mu 2008, ari nabwo uwo mugabo yatsindiye kuyobora Amerika nka Perezida. Carlson yashyize ku mbuga nkoranyambaga agace gato k’icyo kiganiro, ashimangira ko ibindi aza kubishyira hanze kuri uyu wa Gatatu ku mugoroba. Ni amashusho yahise arebwa n’abasaga miliyoni enye mu gihe cy’isaha, ubwo yari amaze kuyashyira ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter.…

SOMA INKURU

Udushya twaranze ubukwe bwa Prince Kid

Ku mugoroba wo ku wa 1 Nzeri 2023 mu Intare Arena habereye ibirori by’ubukwe bwa Ishimwe Dieudonné na Iradukunda Elsa, bwaranzwe n’udushya dutandukanye turimo kuba igifunguzo cyasigiwe Iradukunda Liliane ari naho byamenyekanye ko Miss Elsa ariwe wafasdhe iyambere mugusaba urukundo Prince Kid. 1.Imiryango yabaremeye Sebukwe wa Prince Kid yamubwiye ko amuhaye umwanya we wose, kandi yiteguye kuzabaha inama igihe cyose bazamukenera. Ati “Mbahaye umutima wanjye. Mbahaye n’inama zanjye.”Yabifurije kubyara hungu na kobwa, ariko cyane cyane abakobwa ‘kuko nanjye mfite abakobwa benshi. Ati “Abakobwa ntibazabure.” Uyu mubyeyi yabifurije guhorana amata ku…

SOMA INKURU

Ubwongereza: Umudepite wiyumva nk’umugore akomeje ubuvugizi bw’abatinganyi n’abihinduza igitsina

Mu mwaka wa 2022, Jamie Wallis, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yavuganaga n’Abarusiya babiri bamenyereweho gukora amashusho y’ibikorwa bihimbano ku mbuga nkoranyambaga, yiyemereye ko yiyumvamo kuba ari umugore nubwo afite igitsina gabo, akaba yavugiye abasirikare ba Ukraine b’abatinganyi ndetse n’abandi bakeneye kwihinduza igitsina. Uyu mudepite atanga ikiganiro ku buryo ibikorwa byo kwihinduza igitsina byakwimakazwa mu mashuri, ndetse akanavuga niba hari igihe kizagera u Bwongereza bukagira Minisitiri w’Intebe wihinduje igitsina, yanashyizemo n’ingingo ivuga ku basirikare ba Ukraine b’abatinganyi, aho yatangaje ko bakeneye inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu kongera ibirungo mu gikorwa…

SOMA INKURU