Ibintu bitatu byasabwe M23 n’inama y’abagaba b’ingabo za EAC

Iyi nama y’abagaba b’ingabo za EAC yateranye kuwa 09 Gashyantare 2023 I Nairobi muri Kenya, yafashe imyanzuro y’amapaji 9 ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC. Muri iyi nama aba bagaba b’ingabo basuzumye ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba barangije bagiha umurongo aho M23 bayihaye ibyiciro 3 by’uko izava mu bice yafashe. Icyiciro cya mbere M23 yahawe cyo kuva mu bice yafashe kizatangira kuwa 28 Gashyantare kugeza 10 Werurwe 2023. Iri tangazo rivuga ko kugeza kuwa 30 M23 igomba kuzaba yararekuye ibice byose yafashe uko byakabaye. Icyakora intambara hagati…

SOMA INKURU

M23 ikomeje gutabariza abaturage

Umutwe wa M23 wongeye gutabaza amahanga uyamenyesha ko ingabo za Leta ya RDC ziri gutera ibisasu n’indege,ibifaru n’imbunda ziremereye mu duce dutuwemo n’abaturage b’abasivili. Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze, wavuze ko ingabo za FARDC n’abacancuro baryo bakomeje kwica abasivili kubera ibisasu ziri gutera mu basivili. M23 yagize iti “Ingabo za Leta n’abacancuro bayo bari gukoresha kajugujugu z’intambara,indege z’intambara,ibifaru,n’intwaro zikomeye mu gutera ibisasu mu bice bituwe bigenzurwa na M23 birimo nka:Kibirizi,Kishishe,Kilorirwe,Kabati,Ruvunda,Kingi n’aho byegeranye.” Uyu mutwe wavuze ko ingabo za RDC zigomba kuryozwa ubu bwicanyi ziri gukora ndetse ko zishe imyanzuro…

SOMA INKURU

USA irashinjwa gutoza ibyihebe

U Burusiya bwatangaje ko muri Mutarama uyu mwaka wa 2023, Amerika yahaye imyitozo ibyihebe 60, imyitozo ibera muri Syria bitegura koherezwa mu Burusiya no mu bindi bihugu bikorana bibwegereye. Ibi bikaba byatangajwe n’urwego rushinzwe ubutasi mu Burusiya (SVR) ko rufite amakuru yizewe y’uko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kiri gutegura ibyihebe byo kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’u Burusiya. Itangazo urwo rwego rwashyize hanze, rwavuze ko Amerika iri gukorana n’abagize imitwe y’iterabwoba ifitanye imikoranire na ISIS ndetse na Al Qaeda kugira ngo ibafashe kugaba ibitero ku Burusiya n’ibihugu…

SOMA INKURU

Abasirikare 7 bakatiwe urwo gupfa

Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, Urukiko rwa gisirikare rwa Goma rwateraniye i Sake muri teritwari ya Masisi muri 25km iburengerazuba bwa Goma, nyuma y’ibyabaye kuwa kane muri iyo centre, rukatira abasirikare barindwi b’ingabo za DR Congo urwo gupfa rubahamije ibyaha birimo ubugwari’ no guca igikuba muri rubanda. Umwe mu banyamakuru bitabiriye iri buranisha yabwiye BBC ko aba basirikare, bari bafite abunganizi, bahamijwe ibyaha by’“ubugwari, guca igikuba, gukomeretsa no gutagaguza amasasu”. Umushinjacyaha wa gisirikare yumvikana arega aba basirikare “guta urugamba” “n’ubugwari imbere y’umwanzi” (inyeshyamba za M23), “bakagenda barasa…

SOMA INKURU

Igisiririkare cya Congo na M23 bakomeje kwitana ba mwana

Imirwano y’urutavanaho imaze ibyumweru bibiri muri teritwari ya Masisi hafi ya centre ya Sake n’inkengero zayo, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga berekeza mu mujyi wa Goma na Minova, ibi byatumye igisirikare cya cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gishinja inyeshyamba za M23 kutubahiriza amasezerano atandukanye y’abategetsi b’akarere yategetse impande zose guhagarika imirwano. Colonel Ndjike Kaiko Guillaume umuvigizi w’ingabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru yatangaje ko M23 yita RDF (ingabo z’u Rwanda) ko kenshi yarenze ku mategeko yo guhagarika imirwano yatanzwe n’inama za Nairobi, Luanda, n’iheruka y’i Bujumbura. Colonel…

SOMA INKURU

Ikihishe inyuma y’ubwiyongere bw’abana bata ishuri n’uturere twiganjemo iki kibazo

Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, yasuye ibigo by’amashuri by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’amashuri yigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu turere 21, nyuma y’uru rugendo isesengura ry’aba basenateri ryagaragaje ko hari uturere dufite abana benshi bavuye mu ishuri ku isonga hari uturere twa Nyanza, Musanze, Burera, Gisagara, Rutsiro na Gatsibo. Raporo yakozwe n’iyo komosiyo yagejejwe imbere y’Inteko Rusange ya Sena ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023, berekanye ko ikiganje mu gutuma abana bata ishuri harimo kuba abana barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsindwa bakanga gusibira. Abasenateri…

SOMA INKURU

Ibya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gufata indi ntera

Mu myanzuro yari yafatiwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye mu Burundi harimo ko bumwe mu buryo bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari inzira ya politiki n’ibiganiro hagati y’impande zose zirebwa n’ikibazo, ariko ibi Guverinoma ya Congo ntibikozwa kuko yatangaje ko nta kintu iriya nama ivuze ndetse itanayireba. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, aho yatangarije abanyamakuru ko ibyo abakuru b’ibihugu bemeje leta ye itazigera ibyubahiriza, ashimangira ko kuri bo, inama y’i Bujumbura nta kinini ivuze, kuko…

SOMA INKURU

Umukozi wo ku rwego rwa DASSO yatawe muri yombi

Umuyobozi w’Urwego rwunganira akarere mu mutekano (DASSO), wo mu murenge wa Muyumbu, akarere ka Rwamagana yatawe muri yombi na RIB akekwaho kwaka ruswa umuturage ngo amufashe kubaka atujuje ibyangombwa. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko Urwego rw’ubugenzacyaha rusaba Abaturarwanda bose kujya bakurikiza icyo amategeko asaba igihe cyose basaba cyangwa batanga serivise. Yakomeje ati “Gutanga cyangwa guhabwa serivisi si icyubahiro uha umuntu, ni uburenganzira. Ubu burenganzira ariko bugendana n’inshingano yo kubahiriza amategeko.” “Abatanga n’abahabwa serivisi bagomba kubyumva ndetse bakabyubahiriza kuko RIB ntizihanganira uzarenga kuri ayo mategeko. Kwakira no gutanga…

SOMA INKURU

General Pervez Musharraf yapfuye, yazize iki? Byinshi ku buzima bwe n’icyamwishe

General Pervez Musharraf wahoze ari perezida wa Pakistan, wafashe ubutegetsi kuri coup d’état mu 1999, yapfuye ku myaka 79. Yapfuye azize indwara amaranye igihe kinini nk’uko itangazo ry’igisirikare cya Pakistan ribivuga. Musharraf yarokotse ibikorwa byinshi byo kumuhitana, aza kwisanga imbere ku rugamba hagati y’ibihugu by’iburengerazuba n’imitwe yiyitirira idini ya Islam. Nubwo imbere mu gihugu cye batari babishyigikiye, uyu mujenerali yafashije Amerika mu ntambara ku iterabwoba nyuma y’igitero cya tariki 11 Nzeri 2001 ku miturirwa yo muri Amerika. Muri 2008 yatsinzwe amatora maze ahita ava mu gihugu mu gihe cy’imyaka atandatu.…

SOMA INKURU

Ibiganiro byabereye i Burundi byitezweho iki ku mubano w’u Rwanda na Congo

Inama yabereye i Bujumbura none tariki 4 Gshyantare 2023, yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC harimo Perezida w’u Rwanda, uwa Uganda, uwa Kenya, uwa RDC, Intumwa y’uwa Sudani y’Epfo hamwe Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatumije iyi inama idasanzwe, yafatiwemo imyanzuro inyuranye ndetse yitezweho kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na DRC haramutse nta gihindutse ndetse ukanazana n’amahoro mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo. Umwe mu myanzuro yafatiwemo harimo no gusaba impande zose zirebwa n’iki kibazo, guhosha umwuka mubi, ahubwo bikifashisha inzira zashyizweho ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga mu gukemura ibibazo. Ni…

SOMA INKURU