Musanze: Ushinzwe umutekano mu mudugudu arashinjwa n’abaturage kubarya asaga miliyoni 60

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Mutaboneka, akagari ka Kavumu, umurenge wa Busogo, mu karere ka Musanze, barashinja ushinzwe umutekano mu mudugudu kurigisa miliyoni 63Frw, bari bizigamye ngo bazagabane. Aba baturage babwiye Radio/TV1 ko mu mwaka wa 2023uyu muyobozi  yabatwaye amafaranga bagombaga kugabana mu itsinda rigizwe n’abantu 400. Umwe yagize ati: “Twavuze yuko mu kwezi kwa karindwi ,duhana amasezerano yuko tuzaba turangije itsinda ryacu, tukagabana mu kwezi kwa cyenda.Ukwezi kwa cyenda kwarageze, batubwira yuko nta kugabana kuriho, yuko hari umugabo visi perezida, yatorokanye arenga miliyoni 4.5frw. “    …

SOMA INKURU

Nyabihu: Batakiye ubuyobozi inzara bubaha amandazi

Abatishoboye batujwe mu mudugudu bavuga ko bababajwe no kuba baratanze ikibazo cy’inzara mu miryango yabo, ubuyobozi bw’akarere bukabaha amandazi, ibyo bafata nk’ubuhenda abana. Icyakora Umuyobozi w’akarere avuga ko atamenye ababikoze ariko barigushyira imbaraga mu byabafasha kwikura mu bukene. Abatishoboye batujwe mu mudugudu wa Bikingi, akagari ka Kijote, mu murenge wa Bigogwe, mu karere ka Nyabihu, biganjemo abo mu cyiciro amateka agaragaza ko basigaye inyuma. Iyo uhageze bagusanganiza ibibazo by’imibereho ibagoye kubera kutagira aho bakura ikibatunga ndetse n’ibindi. Umwe mur bo yagize ati: “ n’ibi birayirayi [amababi y’ibirayi] ugira gutya ukabicanga…

SOMA INKURU

Nyanza: Biravugwa ko inyama yishe umuntu

Umugabo wo mu karere ka Nyanza bikekwa ko yapfuye azize inyama yamunize ahera umwuka. Byabereye mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki ya 01 Mutarama, 2024. Uwahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wanabonye nyakwigendera, yavuze ko yari mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko. Nyakwigendera yari yatumiwe na mushiki we ngo basangire umunsi mukuru w’Ubunani, ubwo barimo bafata amafunguro, yariye inyama imuhagama mu muhogo yanga kumanuka. Uyu ngo yagerageje byibura kuyigarura biranga, bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga agezeyo ahita apfa. Amakuru…

SOMA INKURU

Umugabo wa mbere wafunzwe imyaka myinshi ari umwere

Simmons yafunzwe imyaka 48, ukwezi kumwe n’iminsi 18 kubera iyicwa rya Carolyn Sue Rogers ryabaye mu 1974, mu bujura bwabereye mu iduka ricuruza inzoga zikaze (liqueur/liquor) mu nkengero za Oklahoma City, umurwa mukuru wa leta ya Oklahoma. Ibyo bimugira imfungwa ya mbere yamaze igihe kirekire muri gereza muri Amerika ikaba igizwe umwere, nk’uko bitangazwa n’ikigo gikusanya amakuru yo ku rwego rw’igihugu y’abagiye bahanagurwaho icyaha. Simmons yari afite imyaka 22 ubwo we n’undi bareganwaga, Don Roberts, bahamwaga n’icyaha bagakatirwa igihano cy’urupfu mu mwaka wa 1975. Nyuma ibyo bihano byaragabanyijwe bihinduka gufungwa…

SOMA INKURU

Bruce Melodie yatangaje impamvu atashyira ku mbuga nkoranyambaga ze indirimbo nshya ya The Ben

Ddumba  ubusanzwe witwa Semitego Muzafaru mu kiganiro kigufi kuri Instagram, yatumiyemo umuhanzi Bruce Melodie, uyu muhanzi yanze yivuye inyuma kuba yashyira indirimbo nshya ya The yashyize hanze yitwa  “Ni Forever” yakoreye umugore we Uwicyeza Pamella, ku mbuga nkoranyambaga ze. Mu kubaza Bruce Melodie yabajijwe ikihishe inyuma yo kuba atashyize indirimbo ya The Ben ku mbuga nkoranyambaga ze kandi abandi bahanzi babikoze,  Bruce Melodie amusubiza ko atari akazi ke kwamamaza indirimbo z’abahanzi bagenzi be. Ati “Ni nde wababwiye ko namamaza indirimbo? None se we ajya anshyira ku mbuga ze (posting)? Iyi…

SOMA INKURU

Nyuma y’imyaka 20 muri gereza ashinjwa kwihekura abana 4 yagizwe umwere

Urukiko rw’Ikirenga rwa leta ya New South Wales kuri uyu wa kane rwanzuye ko ikimenyetso cyashingiweho mu guhamya ibyaha Kathleen Folbigg “atari icyo kwizerwa”. Umugore wigeze kwitwa “Umubyeyi mubi kurusha abandi muri Australia” yahanaguweho ibyaha yari yarahamijwe byo kwica abana be bane. Mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka, uyu mugore w’imyaka 56 yafunguwe ahawe imbabazi, nyuma yo kumara imyaka 20 muri gereza. Kathleen yishimiye aya makuru mashya ariko avuga ko ibimenyetso by’uko ari umwere byakomeje “kwirengagizwa no kwangwa” mu myaka za mirongo ishize. Imbere y’urukiko kuri uyu wa kane…

SOMA INKURU

Yirukanywe mu ikipe y’amaguru nyuma yo gutera inda umukobwa wa nyirayo

Ikipe ya ruhago yo muri Slovenia, yirukanye umukinnyi wo muri Nigeria kubera gutera inda umukobwa wa perezida w’iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri, nyuma y’amezi atandatu gusa ayigezemo. Nk’uko byatangajwe na Ghana Soccernet, uyu mukinnyi yirukanwe kubera ’imyitwarire idakwiye no kutagira ikinyabupfura’ kubera gutera inda uyu mukobwa nawe yemera. Iki kinyamakuru kivuga ko hari abakinnyi bane bo muri Nigeria bakekwaho kuba barimo umwe wakoze ibi barimo Bede Osuji, Temitope Nelson, Gerald Chiyoke na Sulaiman Adedoja. Aba bose bakina mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Slovenia, ariko ntihazwi…

SOMA INKURU

Umwana w’amezi 8 yarokotse urupfu nyuma yo kujugunywa mu nyanja

Kuri iki cyumweru, tariki 3 Ukuboza 2023, umugore yajugunye umwana we w’amezi umunani mu nyanja y’Ubuhinde ahitwa Likoni Ferry, ariko abatabazi bari hafi baramutabara. Muri videwo yakwirakwiriye ku mbuga zitandukanye, abashinzwe umutekano ku nkombe bafatanije n’abari bahatembereye ndetse n’abagenzi bakoze ibishoboka byose kugira ngo bakize urwo ruhinja. Uyu mugore yahise ajyanwa guhatwa ibibazo ngo hamenyekane impamvu yabimuteye. Croix-Rouge ya Kenya yavuze ko uru ruhinja rufite umutekano ndetse ruri ku kigo cy’ubutabazi. Yagize iti“Umwana w’amezi 8 yakijijwe mu buryo bw’igitangaza, nyuma y’ikintu kibabaje cyabereye mu nyanja y’Ubuhinde, ubu afite umutekano mu…

SOMA INKURU

Urugendo rwa Papa Francis rwasubitswe mu buryo butunguranye

Papa Francis yaretse kwitabira inama ku ihindagurika y’ikirere izabera i Dubai, inama izwi nka COP28, kubera ibicurane no kubabuka kw’ibihaha, nkuko Vatican yabivuze. Papa, w’imyaka 86, yari yitezwe gutangira urwo ruzinduko rw’iminsi itatu ku wa gatanu. Mbere yaho ku wa kabiri, Vatican yari yavuze ko ateganya gukomeza iyo gahunda y’uruzinduko rwe nubwo yari arwaye mu mpera y’icyumweru gishize. “Yicuza cyane”, nkuko Vatican yabivuze, Papa yemeye kudakora urwo rugendo nyuma yuko abaganga be bamusabye kutagenda. Vatican yagize iti: “Nubwo uko Nyirubutungane ameze mu by’ubuzima muri rusange kwateye intambwe nziza ku bijyanye…

SOMA INKURU

USA: Habereye impanuka y’indege idasanzwe

Umupilote yapfiriye mu mpanuka y’indege ya moteri imwe yabereye hafi ya resitora na salon itunganya inzara muri Texas. FAA yatangaje ko Mooney M20 yakoreye impanuka iruhande rwa Mama’s Daughter’s Diner na Nail Addiction ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,kuwa Kabiri. Abayobozi bemeje ko umupilote wapfiriye muri iyo mpanuka,niwe muntu wenyine wari muri iyo ndege.Uwapfuye ntabwo yavuzwe izina. Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru mu kigo cyo kurwanya inkongi muri Plano yagize ati “Ku bw’amahirwe,indege ntabwo yagwiriye cyangwa ngo igonge ikintu.” Abakozi b’ubutabazi bahise bihutira kugera aho impanuka yabereye,muri kilometero imwe uvuye ku…

SOMA INKURU