Uko Tour du Rwanda 2019 yasojwe

Kuva tariki ya 24 Gashyantare kugera kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2019, intara zose z’u Rwanda zagezweho n’iri siganwa ryahuje abakinnyi 78 bavuye mu makipe 16, kuri uyu munsi akaba aribwo ryashojwe ryegukanwa n’umukinnyi uvuka muri Erythrée  Merhawi Kudus Ghebremedhin akoresheje igihe kingana 24:12’37’’ . Mu gace ka munani gafite km 61.7, katangiriye i Kanombe mu Murenge wa Nyarugunga, kagasorezwa kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, abasiganwa babanje kuzenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo umuhanda w’amabuye w’aho bita kwa Mutwe, aha uwitwa Rodrigo Contreras Pinzón niwe wasize abandi. Uyu…

SOMA INKURU

Ukunganya kwa Barcelone na Real Madrid kwahawe impamvu nyinshi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gashyantare 2019 nibwo uyu mukino wabereye kuri ‘Camp Nou stadium’ witabirwa n’abantu ibihumbi 92 008, ikipe ya FC Barcelone yari iri mu rugo yakinnye iminota 63 y’uyu mukino idafite kabuhariwe Lionel Messi wagize ikibazo cy’imvune mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Valencia CF muri shampiyona ya Espagne mu mpera z’icyumweru gishize, gituma akora imyitozo inshuro imwe gusa muri iki cyumweru, ibi bikaba ari byo byatumye FC Barcelone inganyiriza iwabo 1-1na Real Madrid. Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Real Madrid ifite…

SOMA INKURU

Mukura yatangiye gutakaza icyubahiro yari imazeho iminsi

Habayeho gutungurana mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2019, ubwo ikipe ya Mukura Victory Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa cyenda yatsinzwe ibitego 3 kuri 2 na Police FC nyuma y’amezi arindwi nta kipe iyihangara muri shampiyona y’u Rwanda. Ibi bikaba byatunguye benshi kuko wari umukino benshi bari bitezemo intsinzi ya Mukura dore ko yari imaze igihe kitari gito yihagazeho. Ku munota wa gatandatu ushyira uwa karindwi nibwo Umusifuzi Mukansanga Salma yemeje Penaliti iterwa na Hakizimana Kevin Pastole, wahanganaga na Mukura VS…

SOMA INKURU

Rayon Sports irangije igice cya mbere cya shampiyona iri ku mwanya wa kabiri

Ikipe ya  Rayon Sports irangije igice cya mbere cya shampiyona itsinze Marines FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri stade Umuganda i Rubavu. Rayon Sports igumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 gusa imaze gukina imikino myinshi kurusha APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 32 n’imikino 13 mu gihe Mukura iri ku mwanya wa 3 n’amanota 26 gusa imaze gukina imikino 10. Mu mukino Mukunzi Yannick yatunguranye akabanza mu kibuga nubwo yari yarasezeye ku bafana,Rayon Sports yatsindiye Mrines FC ku kibuga cyayo ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice…

SOMA INKURU

Umukinnyi Serge Aurier akomeje kurangwa n’rugomo

Myugariro w’ikipe ya Tottenham Serge Aurier yatawe muri yombi mbere y’umukino bahuye na Manchester United kubera gukubita umugore we witwa Hencha Voigt mu masaha y’igicuku.   Mu ijoro ryabanjirije uyu mukino Tottenham yatsinzwemo na Manchester United igitego 1-0, Aurier yahohoteye umugore we nyuma yo gushwana byatumye polisi imuta muri yombi ijya kumuhata ibibazo. Uyu mugabo w’imyaka 26 yamaze amasaha menshi afunzwe bituma atagaragara kuri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Wembley. Aurier yahakanye ko atakubise uyu mugore we bafitanye umwana w’umukobwa, birangira arekuwe ndetse ahanagurwaho ibi byaha nkuko polisi yabitangaje.…

SOMA INKURU

Umukinnyi Mukunzi Yannick agiye kwerekeza mu mahanga

Ku munsi w’ejo tariki 13 Mutarama 2019 nyuma y’umukino w’umunsi wa 14 ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Kirehe FC, Umukinnyi wayo Yannick Mukunzi yaboneyeho umwanya wo gusezera abakunzi b’iyi kipe ya Rayon Sports,   akaba agiye kwerekeza muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu. Nyuma yo kunyagira Kirehe FC ibitego 3-0, umukinnyi wo hagati Yannick Mukunzi yasezeye abakunzi ba Rayon Sports azenguruka stade akomera amashyi abafana yambaye umwenda wanditseho ngo “Warakoze Rayon Sports”,mbere yo kujya muri Sweden kuwa 23 Mutarama 2019. Umutoza wa Rayon…

SOMA INKURU

Muhire Kevin wakiniraga Rayon Sports yerekeje mu Misiri mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere

  Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mutarama 2019 nibwo biteganyijwe ko Muhire Kevin bita Rooney wari umukinnyi wa Rayon Sports abonana n’ubuyobozi bw’iyi kipe Misr lel-Makkasa Sporting Club iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Misiri, ku rutonde ruyobowe na Zamalek Sporting Club, agasinya amasezerano y’imyaka itatu, akaba agiye gutangwaho ibihumbi by’amadolali, ni ukuvuga asaga miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mukinnyi biteganyijwe ko atangwaho $30 000 ariko ikipe ya Rayon Sports yari afitiye amasezerano y’umwaka igahabwa $20 000 by’amadolari naho andi…

SOMA INKURU

AS Vita Club yongeye gukenera abakinnyi b’abanyarwanda

Ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikeneye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Jacques Tuyisenge na Abdul Rwatubyaye, ibi bikaba bikurikiye ibyatangajwe mbere n’ubuyobozi bw’iyi kipe ko yifuza abakinnyi batatu barimo ba myugariro babiri na rutahizamu umwe. Binyuze ku munyarwanda ukora akazi ko gushakira abakinnyi amakipe Mupenzi Eto’o, iyi kipe yamaze kubona umwe muri bo kuko yamaze gusinyisha myugariro, Savio Kabugo, umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda wakiniraga Villa Sports Club yo muri Uganda. Uyu mukinnyi wasinye imyaka ibiri n’igice akagurwa ibihumbi 90 by’amadolari bivugwa…

SOMA INKURU

Uko amavubi ahagaze ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu Amavubi ya ruhago,arangije umwaka wa 2018 ari ku mwanya wa 137 ku rutonde rwa FIFA rwasohotse uyu munsi Taliki ya 21 Ukuboza 2018. Uru rutonde ngarukakwezi rukorwa na Coca Cola rwagaragaje ko Amavubi atigeze azamuka cyangwa ngo amanuke ugereranyije n’urutonde ruheruka kuko yagumye ku mwanya wa 137 n’amanota 1094. Ikipe iyoboye akarere ka Afrika y’Iburasirazuba ni Uganda iri ku mwanya wa 75 ku isi ndetse no ku mwanya wa 16 muri Afrika.Kenya ni iya 105,Tanzania 138 mu gihe Uburundi buza ku mwanya wa 139 ku isi. Senegal niyo…

SOMA INKURU

Amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuri Rayon Sports akomeje gukendera

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018 nibwo  habaye umukino wahuje Rayon Sports na Espoir FC, kuri Stade ya Rusizi yahoze yitwa Kamarampaka, ikipe yambara umweru n’ubururu yanganyije n’iyi kipe yo hakurya ya Nyungwe, ibi bikaba biri gutuma Rayon Sports itangira gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.   Mu gice cya mbere cy’umukino ku munota wa 24 ndetse no ku munota wa 38 Espoir FC yasatiriye izamu rya Rayon Sports cyane ariko umuzamu akora aaaakazi ke neza, bituma imipira bateye ijya hanze bityo  koruneri zavuyemo ntizagira umusaruro zibyara.…

SOMA INKURU