Ku buryo butunguranye Yanga yamaze gusesekara i Kigali


Ikipe ya Young Africans izwi nka Yanga, mbere yari yatangaje ko izagera i Kigali ku wa mbere ku i Saa mbili z’ijoro, yongera kuvuga ko igera mu Rwanda Saa ine za mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, iyi kipe ya Young Africans yo muri Tanzania yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho yageze ku masaha atunguranye ugereranije n’amasaha yari yatangajwe mbere.

Ikipe ya Yanga yageze i Kigali itunguranye

Byaje kurangira ikipe ya Yanga igeze mu Rwanda ahagana mu ma Saa kumi n’imwe z’igitondo, aho yabanje kumara akanya itegereje abagomba kuyakira bo mu ikipe ya Rayon Sports.

Iyi kipe ya Yanga yageze mu Rwanda idafite bamwe mu bakinnyi b’ingenzi barimo kapiteni wayo Djuma Abdul ufite imvune, myugariro Saidi Makabu wapfushije umubyeyi mu mpera z’iki cyumweru, Mwinyi Abdul ufite se urwaye, Pappy Kabamba Tshishimbi ndetse na Thabani Kamusoko kubera uburwayi.

Uyu mukino ugomba guhuza Rayon Sports na Yanga, uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu guhera i Saa Cyenda, zuzuye aho Rayon Sports iramutse iwutsinze yahita ibona itike ya 1/4, yawutsindwa igasoza ari iya nyuma mu itsinda.

 

NYANDWI  Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.