Abiyemerera kuyogoza Umujyi wa Kigali batawe muri yombi


 

Ubwo Polisi yaberekaga itangazamakuru kuri iki Cyumweru, umwe mu bafashwe w’imyaka 28 yavuze ko bibaga amaduka atandukanye acuruza za telefone na mudasobwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali na Rubavu. Yagize ati “Hari ahantu mu mujyi ku Muhinde no hepfo yaho bacuruza za telefone kwa Innocent, twaragiye turahiba dukurayo imashini 29 ku Muhinde dukurayo n’amafaranga, tujya kwa Innocent dukurayo telefone n’amafaranga miliyoni eshanu na telefone 70”.

Aba bagabo batatu biyemerera ko aribo bamaze igihe biba telefone, mudasobwa n’ibindi mu maduka atandukanye

Uyu musore wahoze ari umukanishi mu Gatsata avuga ko iyo bamaraga kwiba, ibyo bibye babyoherezaga kuri mugenzi wabo ukorera mu Karere ka Rubavu akabibagurishiriza muri Congo.

Ibyo baherutse kwiba babikuyemo miliyoni ebyiri n’igice, barayagabana.
Uyu musore avuga ko amaze gufatwa ari we watungiye agatoki inzego z’umutekano na bagenzi be barafatwa.

Kugira ngo babashe kwinjira mu iduka runaka babanzaga gucurisha imfunguzo, byananirana bagakoresha icyuma bita Clé Anglaise bakica ingufuri. Yavuze ko babanzaga kwiga neza imikorere y’iryo duka ndetse ahari ibyuma bifata amashusho bakabanza kubyica.

Undi umwe mu bafashwe afite umugore n’abana bane batuye i Karongi. Amaze umwaka aretse akazi yakoraga muri kimwe mu bigo by’itumanaho, ni we wacungiraga bagenzi be igihe babaga bagiye kwiba. Yemeza ko bamaze kwiba ahantu henshi mu gihugu nko mu Mujyi rwagati, Car wash, Remera, Kicukiro, Yamaha, Kimironko, Remera Giporoso na Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Théos Badege, yashimye ubufatanye abaturage bagaragaje ngo kuko ari bo batanze amakuru yatumye abo bantu bafatwa, yagize ati “Ni abasore bakiri bato bafite n’ubwenge bwo gutahura, kuvuga ngo aha twibye bashobora kuba badufashe amashusho bakajya gucomora. Nta mpamvu y’uko ubwo bwenge bwose bakwiye kubuganisha muri ubwo bujura. Ni bibi kuri bo, ku miryango yabo no ku gihugu.”

Abafashwe bagiye gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse bashyikirizwe ubutabera.

Aba bagabo bafashwe nyuma y’iminsi mike bibye mudasobwa na telefone ku bacuruzi babiri,  Polisi y’u Rwanda ikaba yaberetse itangazamakuru ah obo ubwabo biyemereye ko biba ibyuma by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa na telefone bakajya kubigurisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.