Rwanda: Ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera bidasanzwe


Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko byamaze kugaragara ko hirya no hino mu baturage hari icyorezo cya Covid-19 ku buryo bukabije ari nayo mpamvu hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwira ryacyo.

Ni nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, iyobowe n’Umukuru w’Igihugu yafatiwemo imyanzuro irimo ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, zirimo amasaha abantu badakwiye kurenza bataragera mu ngo zabo ndetse no guhagarika ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’izihuza uturere.

Muri rusange mu byemezo bikomeye byayifatiwemo harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’ebyiri z’ijoro.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko kugeza ubu nko mu Mujyi wa Kigali hari inyubako zihuriramo abantu benshi nka CHICK, MIC mu isoko ndetse no mu mavuriro yaba ayigenga ndetse n’akorana na leta hagiye hagaragara abantu benshi banduye Covid-19.

Minisitiri Dr Ngamije Daniel atangaza impamvu z’ingamba nshya mu guhangana na Covid-19

Minisitiri Dr Ngamije yabwiye RBA ko Guverinoma yahisemo kubaganya amasaha y’ingendo igamije no kugabanya urujya n’uruza mu masaha y’umugoroba kuko aribwo akenshi usanga abantu bakora ibikorwa birimo ubusabane haba mu miryango n’ahandi, bityo bigatuma habaho kwanduzanya Covid-19.

Ati “Ingamba zafashwe ni uko Covid-19 yandura kubera ko abantu bari mu rujya n’uruza, abanduye bakanduza abandi kubera ko bose baba badohotse ku mabwiriza yo kwirinda, icyemezo cyo kugira ngo urujya n’uruza rw’abantu ruhagarare hakiri kare ni uko amasaha ya nimugoroba aribwo wasangaga bavuye mu kazi bafite aho bahitira hatandukanye, ahazwi n’ahatazwi, bakajya mu busabane butandukanye bigatuma habaho kwanduzanya.”

Ese hari ubushobozi bwo kwita ku barwayi ba Covid-19?

Kuva ku wa 4 Kamena 2021, imibare y’abandura Covid-19, yiyongera ubutitsa, ibi kandi bikajyana n’umubare w’abarembeye mu Bitaro ndetse n’ibigo byagenewe kwita ku barwayi b’iki cyorezo. Umubare w’abarwayi n’abarembye kandi ujyana n’abahitanwa n’iki cyorezo kuko kuva icyo gihe bariyongereye bikabije.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima y’uko icyorezo gihagaze umunsi ku munsi igaragaza ko uhereye nko ku wa 11 Kamena ukageza ku wa 20 Kamena 2021, mu gihugu hose hari hamaze kuboneka ubwandu bw’abantu 3153.

Ni mu gihe mu masaha 24 yari ashize ku wa 21 Kemena 2021, abantu batandatu barimo n’uruhinja bishwe na Coronavirus naho abacyanduye baba 622.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kubera ubwiyongere budasanzwe bw’abarwayi bashya ba COVID-19, ikigo nderabuzima cya Kanyinya cyamaze gutegurwa kugira ngo cyongere kwakira abarwayi b’icyo cyorezo kuko ibitaro bya Nyarugenge bisanzwe bibakira bigiye kuzura.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko kugeza ubu ibijyanye n’ubushobozi bwo kwita ku barwayi bwongerewe baba abavurirwa mu ngo zabo, abajyanwa mu Bitaro by’Uturere ndetse n’abajyanwa mu bigo byabugenewe birimo Kanyinya, Gatenga na Nyarugenge.

Ati “Umuntu yavuga ko ubushobozi twari dusanganywe mu kwita ku banduye Covid-19, twagerageje no kubwongera ku buryo mu bitaro byose ufite ikibazo yakwitabaza ibitaro bimwegereye ahereye ku kigo nderabuzima kikaba cyamwohereza ku bitaro by’akarere, hari ibyumba biteganyijwe byo kwakira abantu bafite ibimenyetso bikaze cyangwa bidasanzwe bya Covid-19.”

Yakomeje avuga ko uretse ibi bigo bisanzwe bizwi mu Mujyi wa Kigali ariko n’ahandi bihari kandi byahawe abaganga bihariye bashinzwe kwita ku barwayi ba Covid-19.

Mu Burasirazuba, mu Bitaro bya Kibungo kirahari, I Kinihira na Ruhengeri mu Majyaruguru, mu bitaro bya Karongi mu Burengerazuba ndetse no mu bitaro bya CHUB n’ibya Kagbayi mu Ntara y’Amajyepfo.

Minisitiri Dr Ngamije ati “Ku buryo twumva abafite ibimenyetso bidasanzwe, guhumeka nabi, gucika intege bere kuguma mu ngo zabo bajye ku bigo nderabuzima bibohereze ku bitaro twiteguye kubakira.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko abarwayi navuga barembye cyane bakunda gukenera umwuka n’imiti, hari imiti dusanzwe dutanga ku bantu barwaye Covid-19, iyo miti iri mu bitaro byose by’igihugu, umwuka nawo turawutanga iyo bibaye ngombwa tukaba turimo no kongera ubushobozi bwo kuwukora ku buryo twabasha guhangana n’ubwiyongere bw’abarwayi.”

Hari abavuye hanze basanganywe virusi nshya

Mu bihugu bitandukanye byo ku Isi nk’u Bwongereza, u Buhinde n’ahandi hagiye hagaragara ubwoko bushya bwa Virus ya Covid-19, ni virusi yandura mu buryo bukomeye ugereranyije n’isanzwe ndetse n’uburyo bwo kwicamo abantu buba butandukanye.

Mu minsi ishize, muri Uganda hagaragaye ubwoko bushya bwa Coronavirus bwitwa Delta Plus, ikaba ari nayo ntandaro y’uko icyo gihugu kiri kubona imibare iri hejuru y’abandura.

Abahanga bagaragaza ko ari virusi ikwirakwira mu buryo bwikubye inshuro enye ugereranyine n’iya mbere yaturutse Wuhan mu Bushinwa. Ikindi kandi iyi virusi yica abantu vuba mu buryo bwikubye inshuro ebyiri.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko mu Rwanda hakomeje gufatwa ibipimo kugira ngo hagenzurwe niba nta bwoko bwayo bushya buri mu gihugu ndetse kugeza ubu abamaze kubugaragaraho bagiye bafatirwa ku Kibuga cy’Indege.

Ati “Bake cyane twabonye bafite ubu bwoko bushya bwa Coronavirus ni abavuye hanze kandi tubapimira ku kibuga cy’indege ku buryo butigeze bukwirakwira mu baturage.”

Yakomeje agira ati “Hari ibipimo turimo gufata muri iyi minsi kugira ngo turebe niba hari ubwoko bushya bwo mu Buhinde, bwa Coronavirus Delta, niba bwaba bwarageze mu gihugu, ariko kugeza ubu nta bimenyetso biratwereka ko bwaba buhari.”

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko abantu bakwiye kwirinda cyane kuko uburyo iyi virusi yihinduranya bikomeye cyane ndetse bishoboka ko hazaza n’ubundi bwoko bushya.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.