Polisi yahagurukiye kwibutsa abakoresha umuhanda ingamba zo guhashya Covid-19


Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ryatangije ubukangurambaga buzamara icyumweru ku bakoresha umuhanda bose.

Ubu bukangurambaga bugamije kubakangurira gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho na Leta zigamije kurwanya no gukumira ikwirakwira rya Covid-19, Polisi y’u Rwanda ikabibutsa ko kuzikurikiza ari inshingano za buri muturarwanda.

Intego y’ubu bukangurambaga ni ukongera kwibutsa abakoresha umuhanda barimo abatwara imodoka, amapikipiki, abatwara ibinyamitende n’abagenda n’amaguru kwambara neza agapfukamunwa nk’uko bikwiye, gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza, kugera mu rugo ku masaha yagenwe, kubahiriza guhana intera batwara abagenzi batarenza 50% mu modoka za rusange zitwara abagenzi ndetse n’abatwara imodoka zabo ku giti cyabo bakubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali aho Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere muri iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yabutangirije mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima ahazwi nko kuri Yamaha,yakanguriye abakoresha umuhanda kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

ACP Ruyenzi aganira n’itangazamakuru yarisobanuriye ko ikigamijwe muri ubu bukangurambaga ari ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya Covid-19 ari inshingano zabo.

Yagize ati “Ni inshingano y’umushoferi ndetse n’undi wese utwaye ikinyabiziga kureba ko uwo atwaye yambaye agapfukamunwa, hashize iminsi tubona ko abantu bakoresha umuhanda basa naho bari baradohotse ku mabwiriza, yego bamwe turabafata tukabahana ariko ni na ngombwa ko dukora ubu bukangurambaga tubibutsa ko kubahiriza aya mabwiriza bibareba.”

ACP Ruyenzi yakanguriye abamotari ko mbere yo guha umugenzi ingofero yabugenewe bajya babanza kumubwira akambara agatambaro mu mutwe nabo bagatera umuti iyo ngofero kugira ngo bice mikorobe kandi aho bari hose bagahorana uwo muti (hand sanitizer), yabibukije ko mugihe bahagaze bategereje abagenzi bagomba guparika bahanye intera.

Yakomeje abwira abatwara ibinyabiziga ko umuntu wese urenze kuri aya mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 acibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25,000frw n’ikinyabiziga cye kigafungwa iminsi itanu.

Ngarambe Ildephonse umushoferi utwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali mu modoka za rusange rusange yavuze ko mbere y’uko ahagurutsa imodoka abanza kugenzura ko abagenzi atwaye bubahirije amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa neza ndetse banahanye intera, ubyanze akamusohora.

Ngendahimana Emmanuel umugenzi ku maguru waruturutse Rwandex yerekeza mu Mujyi yavuze ko ingamba akoresha mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 yambara agapfukamunwa neza, agakaraba kenshi n’isabune n’amazi meza yajya gufata ikinyabiziga yaba adafite umuti wabugenewe akabanza kujya gukaraba, yagiriye inama abagenzi muri rusange ko kugira ngo tubashe guhashya iki cyorezo cya Covid-19 abantu bakwiye kubigiramo uruhare bakurikiza amabwiriza yose uko yashyizweho kubera ko iki cyorezo kitacika tudafashe iya mbere mu kwirinda.

Ubukangurambaga bwabereye ahantu hatandukanye mu turere tugize Umujyi wa Kigali bukaba buzamara icyumweru, aho abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazakomeza gukangurira abakoresha umuhanda kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

 

NYIRANGARUYE Clementine 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.