Ibikorwa biteganyijwe mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo gutanga amaraso


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, u Rwanda rurifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngaruka mwaka wahariwe gutanga amaraso, ku nsangnyamatsiko igira iti “Tanga amaraso ahabwa abarwayi, abatuye Isi bakomeze bagire ubuzima.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso mu Rwanda (NCBT) buratangaza ko kuri uyu munsi wahariwe kongera ubukangurambaga bugamije kugaragariza abatuye Isi agaciro ko gutanga amaraso hahembwa abaturarwanda 10 b’indashyikirwa bagize uruhare mu gutabara ubuzima bw’abantu mu mwaka ushize wa 2020.

Abo bakorerabushake batoranyijwe mu bandi batabaye imbabare bafashisha amaraso mu Gihugu hose mu mwka ushize, buri shami rya NCBT muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali rikaba ryarafashe abantu babiri.

Intego nyamukuru yo kwizihiza uyu munsi ni iyo kwereka abatuye Isi ko abatabara imbabare bafashisha amaraso yabo mazima, kandi batiteze ibihembo, bagira uruhare rukomeye mu gushyigikira Urwego rw’Ubuzima muri buri Gihugu.

Uyu munsi kandi uba amahirwe yo guhamagarira abagize za Guverinoma ndetse n’abayobozi bashinzwe inzego z’ubuzima by’umwihariko, gushyiraho ibyangombwa nkenerwa, uburyo n’ibikorwa remezo byifashishwa mu kongera ingano y’amaraso akusanywa mu bakorerabushake bayatanga badategereje ibihembo.

Ubuyobozi bwa NCBT bwemeza ko amaraso atanzwe ari mazima atabara amamiliyoni y’abarwayi by’umwihariko ab’indembe baba bayakeneye kuko ari yo mahirwe ya nyuma yo kongera kubona ubuzima.

Nubwo amaraso akenewe ku Isi yose, bivugwa ko kubona ahagije bikirimo imbogamizi zikomeye, by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Kugeza ubu u Rwanda rwishimira ko gahunda yo gufashisha amaraso yitabirwa ku rwego rushimishije cyane ko rukomeje gutera intambwe ikomeye mu guhaza ubusabe bw’amaraso akenewe mu bitaro by’amavuriro (Hospital Satisfaction).

Igipimo kigaragaza amaraso ibitaro byasabye ugereranyije n’ayo bihabwa na NCBT, cyavuye kuri 47% mu mwaka wa 2014, kigera kuri 89% mu 2019, kuri 93% mu 2020, ndetse mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2021 cyageze kuri 96%.

Nubwo icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukangurambaga bwo gukusanya amaraso mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, NCBT yemeza ko urugendo rwo gukorana n’abakorerabushake basanzwe batanga amaraso bitahagaze ndetse hari n’abashya bagiye babagana.

Ingaruka za COVID-19 ku bikorwa byo gutanga amaraso zishimangira uburyo ari ingenzi kugira abatanga amaraso ku bushake benshi kandi bahoraho, mu guharanira ko gahunda yo gukwirakwiza amaraso aho akenewe idahagarara mu bihe by’amage.

Ubukangurambaga bw’uyu mwaka burashishikariza buri wese ufite amagara mazima kandi agejeje ku myaka y’abemerewe gutanga amaraso, kudasigara inyuma muri iki gikorwa cy’ingenzi cyo gutanga ubuzima.

By’umwihariko muri uyu mwaka urubyiruko rurakangurirwa kwitabira kurushaho, cyane ko mu bihugu byinshi usanga ari na rwo ruri ku ruhembe rw’imbere mu bikorwa byo gutanga amaraso.

Ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi mu Rwanda birakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Umuhango wo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’Igihugu urabera mu mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

Ku rwego rw’Isi, uyu munsi urizihirizwa i Roma mu Butaliyani ku kigo cy’icyo gihugu gishinzwe gutanga amaraso.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.