Umuyobozi ukomeye yarasiwe mu musigiti arapfa


Umwe mu bayobozi bakomeye mu idini ya Islam muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarasiwe muri umwe mu misigiti ikomeye muri iki gihugu mu Mujyi wa Beni.

Umuntu witwaje intwaro yarashe Sheikh Ali Amini ubwo yari mu masengesho y’umugoroba ku wa Gatandatu hanyuma ahita aburirwa irengero. Bivugwa ko uwo muntu warashwe, yari umwe mu bafite ijambo rikomeye muri ako gace.

Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumaze igihe kinini bwigabijwe n’ikibazo cy’umutekano muke, aho bivugwa ko hasigaye hariyo n’abarwanyi bagendera ku matwara y’idini ya Islam.

Imitwe myinshi irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, yatangiye kuhashinga ibirindiro guhera mu myaka ya 1990.

Ntabwo kugeza n’ubu haramenyekana impamvu uwo mu-sheikh yishwe gusa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikunda kuba muri ako gace biba byihishwe inyuma n’umutwe wa ADF.

Ni umutwe washinzwe mu myaka irenga 20 ishize, urimo abarwanyi baturutse muri Uganda, aho biyemeje kurwanya ivangura rikorerwa Abayisilamu. Umutwe wa Islamic State wakunze kwigamba bimwe muri ibyo bitero bya ADF.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.