Uko ubusumbane mu itangwa ry’inkingo ku isi bwifashe


Mu bantu barenga miliyari imwe bamaze guterwa inkingo ku Isi, umwe muri bane ni ukomoka mu bihugu bikize, mu gihe umwe muri 500 ari we ukomoka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ni ingingo iteye impungenge kuko n’ubwo mu bihugu n’uduce 207 bimaze gutererwamo inkingo, ahenshi usanga zaratewe abantu bake cyane ugereranyije n’abatuye mu gihugu, mu gihe ahandi usanga nta rukingo na rumwe rurahatangwa, nko mu bihugu birimo u Burundi, Tanzania, Tchad, Madagascar, Burkina Faso, Centrafrique, Eritrea, Koreya ya Ruguru, Haiti, Samoa, Kiribati na Vanuatu.

Ni mu gihe 58% by’inkingo zatanzwe mu bihugu bitatu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho izigera kuri Miliyoni 225.6 zatanzwe, u Bushinwa hatanzwe Miliyoni 216.1, u Buhinde bufite miliyoni 138.4 z’inkingo.

Mu bihugu byatanze inkingo nyinshi ugereranyije n’abaturage babyo, harimo Israel aho abaturage batandatu mu 10 batewe urukingo, igakurikirwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu imaze gukingira nibura 51% by’abaturage, bahawe nibura doze imwe y’urukingo. U Bwongereza bufite 49%, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikagira 42%, Chile bikaba 41%, Bahrain ikagira 38% na Uruguay ifite 32%.

N’ubwo bimeze gutya ariko, ibihugu bikennye, byiganjemo ibya Afurika, biracyari inyuma cyane muri gahunda y’ikingira kuko bimaze gukingira nibura 0.2% by’abaturage babyo, cyangwa umutarage umwe mu bantu 500.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.