Ibibazo byagejejweho Minisitiri Gatabazi mu Ntara y’Iburasirazuba


Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, nibwo  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangiye urugendo rw’iminsi itatu mu Ntara y’Iburasirazuba aho ari gusura uturere dutandukanye.

Mu Karere ka Kayonza uyu muyobozi yasuye imirima y’abaturage bo mu Murenge wa Ndego ahari ubutaka burenga hegitari 200 bwahujwe buhingwaho ibigori ndetse binateganyijwe ko hazakorerwa ibikorwa byo kuhira, ariko bamugejejeho ikibazo cy’ingutu bahuye nacyo.

Muri uyu Murenge wa Ndego ahahujwe ubutaka burenga hegitari 200 hari ikibazo cya nkongwa yatangiye kumunga ibigori bitaranakura ku buryo buteye inkenke.

Abaturage banyuranye batangaje ko batera imiti inshuro nyinshi ariko ko iyo miti bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi ntacyo ibafasha, bagasaba leta gushaka indi yabafasha guhangana n’iyi nkongwa yatangiye kwangiza ibigori bitaranageza igihe cyo guheka.

Mukantanganzwa Liberatha utuye mu Mudugudu wa Kibare mu Kagari ka Isangano, yavuze ko batera imiti kenshi ariko ko nta kintu gihinduka kuko ngo ikomeza ikangiza ibigori byabo.

Ati “Ikibazo cya nkongwa kiduteye inkeke, twahinze ibigori baduhaye tunashyiramo ifumbire, none nkongwa yabimaze, turatera imiti bwacya tugasanga n’ubundi nkongwa yagarutse, imiti baduhaye turayitera ariko nta kintu ihindura kuri nkongwa.”

Mukamunyana Claudine utuye mu Mudugudu w’Akamahoro mu Kagari ka Isangano nawe yavuze ko nkongwa zimereye nabi imirima yabo nyamara batera imiti kenshi, yavuze ko birirwa mu mirima bayishakishamo bakayikuramo ariko ngo iranga ikagaruka agasaba ko hagira igikorwa ntibazahingire ubusa.

Sebazungu Augustin we yagize ati “Ikibazo cya nkongwa kirakomeye cyane inaha kije muri uyu mwaka, turahinga ikajya mu bigori ikabicagagura ku buryo ikigori kitazamuka, turasaba ko umuntu wese bamuha umuti akajya yiterera, uwo baduhaye ntabwo ufata bawuduhaye rero buri wese akajya yiterera yanamenya n’amasaha meza yo gutera.”

Umujyanama w’ubuhinzi mu Mudugudu wa Kabusunzu, Kabanda Jean Claude, yavuze ko imiti bahabwa impamvu abaturage bavuga ko idakora ari ukubera ubuke bwayo, yavuze ko iki kibazo kiri mu mirima hafi ya yose ariko ngo abahabwa imiti usanga ari mbarwa, yanavuze ko amapombo yo gutera iyi miti ari make ku buryo no kubona uko bayitera usanga ari ikibazo.

Minisitiri Gatabazi wifatanyije n’aba baturage mu gutera imiti yica nkongwa, yavuze ko uyu munsi nkongwa yabonye mu Karere ka Kayonza iteye ubwoba ariko ko umuti bashoboye gutera hari icyo uri bukore.

Yavuze ko mu byo babonye uwo muti ushobora kuba uhenze cyane ku muturage avuga ko bagiye kubakorera ubuvugizi ku buryo haboneka imiti abaturage bashobora kugura itabahenze, ikica nkongwa.

Yagize ati “Icyo tugiye gukora ni ukubakorera ubuvugizi, turabigeza kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na RAB babishinzwe umunsi ku munsi ku buryo bashaka imiti ijyanye n’igihe kandi ishobora kwica nkongwa mu buryo bwa burundu.”

Yasabye abaturage gushyira hamwe bagahinga mu buryo buhuje ubutaka ku buryo bashobora kuyishakira umunsi umwe cyangwa bakagura imiti batereye rimwe nibura bakabasha guhashya iyi nkongwa.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.