Icyo Sena ivuga ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda


Inteko Rusange ya Sena yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma yo kugezwaho raporo ku bushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge, n’iy’isuzuma rya ‘Ndi Umunyarwanda’ byo muri 2020.

Iyo raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yagejejwe ku Basenateri ku wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021, igaragaza ko intambwe y’ubwiyunge mu Rwanda igeze kuri 94.7% nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020.

Ni mu gihe ibipimo bigaragaza ko intambwe y’ubwiyunge mu Rwanda ikomeje kuzamuka ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2010 aho byari kuri 82.3%, mu 2015 bigera 92.5%.

Ubushakashatsi ku Gipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda bukorwa buri myaka 5 nk’igihe giciriritse gisuzumirwamo impinduka n’umusaruro w’ingamba zishyirwa mu bikorwa.

Harebwa ingero zitandukanye zihuriza hamweiby’ingenzi mu kumenya urwego Abanyarwanda bagezeho mu bwiyunge. Muri izo ngero harimo ibijyanye no gusobanukirwa amateka, iby’ubu no gutekereza ahazaza h’u Rwanda byavuye kuri 81.7% mu mwaka wa 2010, kuri ubu bikaba bigeze ku kigero cya 94.6%.

Ikindi kirebwaho ni icyizere n’uruhare rw’abaturage mu miyoborere, aho imibare igaragaza ko ikigereranyo cyavuye kuri 77.8% mu 2010 kikagera kuri 90.6% mu mwaka wa 2020.

Ku bijyanye n’ubutabera, amahirwe angana, n’uburenganzira, intambwe yatewe yavuye ku gipimo cya 77.2% igera kuri 93.1% mu mwaka wa 2020. Hari kandi ibirebana n’ubwenegihugu, ibiranga umuntu n’inshingano ze, byavuye ku kigero cya 95.2% mu 2010 bikagera kuri 98.6% mu 2020.

Umutekano n’imibereho myiza byavuye ku gipimo cya74.7% mu mwaka wa 2010 kigera kuri 94.3% mu 2020, mu gihe imibanire myiza yavuye kuri 87.3% ikagera kuri 97.1%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC Ndayisaba Fidèle, yagaragarije Inteko Rusange ya Sena ko ubushakashatsi ku gipimo cy’ubwiyunge 2020 bwakorewe mu Turere twose tw’u Rwanda uko ari 30, mu Midugudu 810 yatoranijwe mu Mirenge yose uko ari 416. Habajijwe abantu 12,600 bo mu ngo 9,720 harimo n’abo muri gereza.

Ndayisaba yavuze ko ibyavuye mu bushashatsi byerekana intambwe ishimishije ubwiyunge bumaze kugeraho mu Rwandayongeraho u Rwanda rubikesha ubushake bukomeye bwa politiki n’imiyoborere myiza ishyigikira ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Zimwe mu nzitizi zikibangamiye urugendo rw’ubwiyunge mu Rwanda, harimo kuba hakiri Abanyarwanda bacyijandika muri Politiki y’urwango n’amacakubiri no guha intebe ingengabitekerezo ya Jenoside bikiri ku kigero cya 8.6% bivuye kuri 31.5% mu mwaka wa 2010.

Indi mbogamizi ijyanye n’ibikomere bitarakira byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyo Politiki yabibaga urwango n’amacakubiri yabayeho igihe kinini mu mateka y’u Rwanda. Imibare igaragaza ko igipimo cy’ibyo bikomere cyavuye kuri 11.6% mu 2010 kikagera kuri 26.9% mu 2020.

Ndayisaba yavuze ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yagize uruhare rukomeye mu gushimangira indangagaciro zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, “inaha imbaraga ingamba zigamije kurandura burundu amacakubiri, kandi yubaka amahoro arambye mu Rwanda.”

Nyuma yo kugezwaho na iyo raporo, Abasenateri bashimye intambwe ubwiyunge bumaze gutera, batanga ibitekerezo byibanze ku cyakomeza guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

 

Source: Imvaho 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.