Uko abakuru b’ibihugu bakiriye urupfu rw’igikomangoma Philip


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata 2021, ni bwo Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham Palace, yatangaje ko igikomangoma Philip w’imyaka 99 wari umugabo w’Umwamikazi w’icyo gihugu yitabarutse.

Nyuma y’iyi nkuru y’inshamugongo abakurub’ibihugu batandukanye barimo uw’u Burusiya, Vladimir Putin na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bihanganishije Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, wapfushije umugabo we.

Perezida Joe Biden yafashe mu mugongo Umwamikazi Elizabeth, ashima ibikorwa by’ubutwari byakozwe n’umugabo we uhereye ku rugamba yarwanye mu ntambara ya kabiri y’Isi kugera ku myaka 73 yamaze iruhande rw’Umwamikazi.

Perezida Putin we yavuze ko “Philip yari yubashywe haba mu Bwongereza no mu mahanga”.

Abandi bihanganishije Queen Elizabeth II barimo Perezida wa Islande, Guðni Th. Jóhannesson, wavuze ko abaturage b’igihugu cye “bazahora bishimira cyane ingendo Igikomangoma Philip yahagiriye”.

Abahoze ari abaperezida ba Amerika barimo Bill Clinton n’umugore we na Barack Obama nabo bafashe mu mugongo Abongereza.

Igikomangoma Philip yashyingiranywe na Elizabeth II ku wa 20 Ugushyingo 1947. Atabarutse bafitanye abana bane barimo Charles, Anne, Andrew na Edward.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.