Nyuma yo gutabaza ko bashaka kumwica byarangiye apfuye


Mireille Ndjomouo w’imyaka 44, mu cyumweru gishize yashyize hanze amashusho avuga ko mu bitaro bya Charles-Le Moyne Hospital biherereye mu Mujyi wa Montreal atitabwaho uko bikwiriye.

Uwo mugore mu mashusho yafashe, yashinje abaganga kutamwitaho, avuga ko bashaka ‘kumwica’ kuko bamuhaga umuti wa penicillin kandi udakorana n’umubiri we.

Bimaze gusakuza ku mbuga nkoranyambaga, yimuriwe mu bindi bitaro ariko tariki 9 Werurwe yaje gupfa nubwo icyamuhitanye kitaramenyakana neza nk’uko The Independent yo mu Bwongereza yabitangaje.

Inzego zishinzwe ubuzima muri Canada zatangaje ko zatangiye iperereza ku cyahitanye Mireille.

Mu mashusho uwo mugore yari yashyize hanze, yasabaga abaza kumubona kumufasha akavanwa muri ibyo bitaro akajya mu bindi.

Yagize ati “Mumfashe, ntabwo nshaka gupfa ngo nsige abana banjye. Ndi kubura umwuka. Umubiri wanjye ntukorana na penicillin ariko niyo banteye bazi ko ntakorana nayo.”

Yakomeje agira ati “Umunwa wanjye ntunyeganyega, isura yanjye yabyimbye. Ndi gupfira gahoro gahoro muri ibi bitaro.”

Mireille yavuze ko afite umuvandimwe w’umuforomokazi ariko ibitaro byanze ko aza kumusura.

Itangazamakuru ryo muri Canada ryatangaje ko urupfu rwa Mireille rwibutsa urw’undi mugore witwa Joyce Echaquan ukomoka mu bwoko gakondo bwo muri icyo gihugu, uherutse gupfa nyuma yo gushyira hanze amashusho avuga ko atitaweho mu bitaro byo muri Québec.

Uwo mugore yavuze ko abaganga bari bari kumuvurisha morphine kandi umubiri we udakorana n’uwo muti.

Ikinyamakuru Journal de Montréal cyatangaje ko Mireille yaguye mu bitaro bya Montreal’s Jewish General Hospital aho yimuriwe nyuma yo gutabaza. Muri ibyo bitaro ngo bari bamusanzemo kanseri ya lymphoma yangiza uturemangingo tw’abasirikare b’umubiri.

Perezida w’ihuriro ry’abacuruzi bakiri bato bakomoka muri Cameroun ariko baba muri Canada, Pierre-Marc Ngamaleu yavuze ko urupfu rwa Mireille rwaturutse ku burangare kurusha kuba ivangura rishingiye ku ruhu.

Uyu mugore asize abana batatu barimo umuto w’imyaka 14.

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.