Havutse ibibazo bikomeye nyuma y’inkuru ishushanyije y’umwamikazi


Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Charlie Hebdo, gikomeje kotswa igitutu nyuma yo gusohora ishusho mbarankuru (Cartoon) yerekana Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II ashinze ivi ku ijosi rya Meghan Markel umugore w’igikomangoma Harry.

CNN ivuga ko iki kinyamakuru cyosohoye iyi shusho kuwa gatandatu, tariki 13 Werurwe, biteza urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bavuze ko bisa neza n’ibyo umupolisi w’umuzungu yakoreye umwirabura wo mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Floyd, bikamuviramo urupfu

Iyo shusho ije nyuma y’ikiganiro Meghan na Harry bagiranye na Oprah Winfrey, aho Meghan yavuze ko igihe yari atwite, umwana we yakorewe ivanguraruhu ataranavuka ndetse ko hari igihe cyageze akumva ashaka kwiyahura.

Iyo ‘cartoon’ yari ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Kubera iki Meghan yavuye Buckingham (Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza)”. Maze hasi hashushanyije Meghan avuga ngo “Kubera ko ntari ngishoboye guhumeka ukundi!”

Umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburinganire bw’amoko mu Bwongereza, Dr. Halima Begum, yavuze ko ibyo iki kinyamakuru cyakoze ari ukurengera cyane.

Yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati “Umwamikazi ashinze ivi ku ijosi rya Meghan nkuko George Floyd yapfuye? Meghan avuga ko atagishoboye guhumeka? Ibi nta kintu na kimwe bimaze, ntawe byasetsa ndetse nta nubwo bigaragaza ivanguraruhu. Ahubwo ni uguteshagaciro ibintu no gutukana.”

Ikiganiro Meghan na Harry bagiranye na Oprah, cyavugishije ibitangazamukuru byinshi ndetse bituma n’ibwami basohora itangazo risinywe mu izina ry’Umwamikazi ko ivanguraruhu ryakorewe uyu muryango ari ikibazo ndetse ko bigiye gukurikiranwa.

Mukuru wa Harry, Igikomangoma William nawe aherutse kubwira umunyamakuru wa Televiziyo yo mu Bwongereza ko umuryango w’ibwami utagira ivangura rishingiye ku ruhu.

Kugeza ubu umuryango wa Harry na Meghan ntacyo uratangaza ku by’iriya ‘cartoon’ ndetse n’Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza ntacyo iratangaza.

Source: CNN


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.