Uburwayi bw’impyiko buza bucece, sobanukirwa ibyakorwa mu kubwirinda


Kuri uyu wa kane tariki 11 Werurwe 2021, mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo kwirinda indwara z’impyiko, ufite insanganyamatsiko igira iti  “Tumenye indwara z’impyiko, ibibazo zitera n’uburyo twazirinda”, dore ko zirwara bucece indwara ikamenyekana zangiritse.

Dr Igiraneza Grace uvurira muri CHUK

Dr Igiraneza umuganga muri CHUK yatangaje ko bakira  abarwayi banyuranye b’impyiko, akenshi baza kwivuza bugeze ku rwego rwa nyuma aho bashyirwa kuri diyalize ikora akazi impyiko ziba zitagishoboye.

Damour Selemani utangaza ubukana bw’uburwayi bw’impyiko

Damour Selemani wamenyekanye cyane mu ruhando rwa filime nyarwanda, utuye mu karere  ka Nyarugenge, akaba umubyeyi w’abana babiri, yatangaje ko yafashwe n’indwara y’impyiko mu mwaka wa 2018, ariko yagiye kubimenya uburwayi bugeze kure.

Ati ” Njye nari nsanzwe mfite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ukabije, ariko simbyiteho ariko muri 2018 nibwo natangiye kugira iseseme, gucika intege no kubura umwuka, ngeze hano kuri CHUK  nje kwivuza basanze impyiko zanjye zombi zidakora neza, ari nabyo  byatumye ibihaha byuzura amazi. Nkigera hano banshyize kuri dialize ndetse no kuri bombone, ntangira kujyenda noroherwa, ubu ntegereje kujya kwivuriza hanze bakampindurira impyiko”.

Damour yatanze inama yo kwisumisha byibuze buri mwaka umuntu akamenya uko ahagaze by’umwihariko ku bafite umuvuduko ukabije w’amaraso, aho kuza kwivuza uburwayi bwararenze umuntu impyiko zarangiritse.

Nikuze atangaza ingaruka z’uburwayi bw’impyiko ku buzima bwe

Undi ni Nikuze Letitia utuye mu Karere Kicukiro, watangaje ko yafashwe n’uburwayi bw’impyiko afite imyaka 12 arivuza aroroherwa, ariko mu mwaka wa 2019 uburwayi bwaragarutse.

Ati “Mu mwaka wa 2019 nibwo uburwayi bw’impyiko bwagarutse, nje kwa muganga bambwira ko mfite impyiko yapfuye, nibwo nahise nshyirwa kuri diyalize, yego iramfasha ariko nkeneye umpa inzima ariko igihe ntarayibona nzaguma kuri diyalize”.

Nikuze yakomeje atangaza ko uburwayi bw’impyiko bwamudindije cyane mu buzima bwe kuko bwamukuye mu ishuri kuko yahoraga acitse intege akeneye kuryama ndetse ntabashe no kugira icyo yakora. Yagiriye inama abantu ko bagomba kwipimisha impyiko kuko irwara ku buryo bwihishe kandi asaba buri wese kwita ku buzima bwe.

Icyo impuguke mu by’ubuzima itangaza ku burwayi bw’impyiko

Dr Igiraneza Grace umuganga w’indwara zo mu mubiri cyane cyane iz’impyiko, yatangaje ko ikibi cy’uburwayi bw’impyiko nta bimenyetso bugira bujya kuboneka impyiko zamaze kwangirika.

Dr Igiraneza atangaza byinshi ku ndwara y’impyiko 

Dr Igiraneza yakomeje atangaza ko abantu benshi batazi uburwayi bw’impyiko kandi benshi babugendana, akaba ashimangira ko ari byiza kubwirinda kurusha kwivuza.

Yagize ati ” Uburwayi bw’impyiko buri ukubiri hari ubuje ako kanya n’ubundi buhoraho ari nabwo bugaragara mu bantu benshi by’umwihariko ku bantu barwaye diyabete n’umuvuduko ukabije iyo batitaweho ariko ikibi cyabwo bujya kugaragara uburwayi bwageze ku rwego rwo hejuru, aho benshi babyimba mu maso, amaguru, kugira amazi mu bihaha bituma umuntu abura umwuka, kugira amaraso make n’ibindi.

Ibyafasha kwirinda uburwayi bw’impyiko  

Dr Igiraneza yatangaje ibyakorwa hagamije kwirinda uburwayi by’impyiko harimo

1. Gukora imyitozo ngororamubiri

2. Kurya indyo yuzuye ariko hakirindwa umunyu mwinshi ni ukuvuga kutarenza akayiko gato ku munsi, hakanirindwa isukari n’amavuta byinshi

3. Kwivuza hagamijwe kumenya ko nta muvuduko ukabije w’amaraso na diyabete urwaye kuko akenshi ari byo bikurura uburwayi bw’impyiko

4. Kunywa amazi ahagije byibuze litiro ebyiri ku munsi ku muntu ufite ibiro biri hagati ya 60 na 70

5. Kwirinda itabi

6. Kwirinda gufata imiti igabanya ububabare ku buryo buhoraho muri yo harimo ibuprofen, diclofenac n’iyindi.

7. Kwipimisha buri mwaka by’umwihariko ku muntu ufite abarwayi b’impyiko bo mu muryango, ufite umubyibuho ukabije, diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Kugeza ubu mu Rwanda hagaragara abarwayi 100 bakoresha diyalize, ndetse n’abarwayi bari hagati ya 70 na 80 bahinduriwe impyiko bakomeje kwitabwaho .

Mu Rwanda umurwayi w’impyiko wifashisha diyalize ayishyirwaho gatatu mu cyumweru, aho buri cyumweru aba agomba kwishyura 300,000frs, abivuriza kuri mitiweli ikaba ibishyurira mu gihe cy’ibyumweru bitandatu gusa.

NIKUZE NKUSI Diane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.